Gen Muhoozi avuze “abo akeka” bishe Sergeant Robert

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze bwa mbere ko yumvise inkuru y’urupfu rwa Sergeant Robert wiciwe muri Uganda.

Ntabwo yigeze avuga izina rye, gusa mu gihe gishize, tariki 17 Ukwakira, 2026 nibwo muri Uganda humvikanye inkuru y’urupfu rwa Robert Kabera bita Sergeant Robert wishwe n’abantu batamenyekanye bamuca umutwe.

Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Numva ko hari uwahoze ari umusirikare wa RDF wishwe mu minsi ishize muri kino gihugu.

Mbere na mbere ntabwo ibiro byange byari byarabwiwe ibijyanye n’uwo mugabo.

Ndakeka cyane bamwe mu bantu ba RNC ya Kayumba kuba ari bo babikoze. Baba barimo kwihorera ku ifungwa rya Kandiho? Tuzagera ku kuri.”

Inkuru zivuga urupfu rwa Sergeant Robert nta mutegetsi wo hejuru muri Uganda wari wakagire icyo azivugaho, uretse Polisi yari yatangaje ko Robert yishwe, kandi kugeza ubu umutwe we utabonetse, hakaba hakomeje iperereza.

Abavuzwe cyane bakekwaho uruhare muri uru rupfu, ni umumotari wari umaze amezi atwara Sergeant Robert witwa Innocent, ndetse uyu bari kumwe umunsi wose yiciweho, kuko ni na we wari wamutwaye amuvanye i Kampala amugeza ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi aho yubatse inzu, akaba ari na ho bikekwa ko yiciwe kuko niho umurambo we wabonetse.

Kuva icyo gihe uwo Innocent yaburiwe irengero.

Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa bwe yongeho ati “Reka isi yose tuyereke ko Uganda ishaka kuba ari yo uwayo imenya ibibera mu nzu yacu.”

Robert Kabera yahunze u Rwanda acitse ubutabera bwa gisirikare bwa muregaga gusambanya umwana we, icyo gihe hari mu Ugushyingo 2020. Nyuma yaho yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo atari meza ku Rwanda.

Hari abavugwa mu rupfu rwa Sergeant Robert wiciwe muri Uganda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *