Tanzania: Umunyapolitiki Tundu Lissu yatangiye kwiyicisha inzara

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu, yatangiye kwiyicisha inzara nyuma yo kubuzwa kubonana n’abamwunganira mu mategeko muri gereza aho afungiwe.

Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Ishyaka rya CHADEMA, Brenda Rupia, watangaje ko Lissu yatangiye kwiyicisha inzara kuva ku wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko abamwunganira mu mategeko bangiwe kwinjira muri gereza afungiyemo.

Ku wa Gatandatu, Rugemeleza Nshala, umujyanama mukuru mu ishyaka rya CHADEMA, yari yatangaje ko Lissu yafashe icyo cyemezo kubera ko atemererwaga kuganira mu ibanga n’abamwunganira.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania afunzwe kuva muri 2025, aho ashinjwa ibyaha birimo iby’ubugambanyi, guhamagarira abaturage kwigomeka no gushaka kuburizamo amatora rusange yabaye muri uwo mwaka.

Ibi byatumye ishyaka rye rya CHADEMA ribuzwa kwitabira amatora yatorewemo Perezida wa Tanzania.

Lissu ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ari ibirego bifite aho bihuriye na politiki.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *