Umunyarwandakazi akurikiranyweho kwiba SACCO muri Uganda

Hawa Mbabazi, Umunyarwandakazi ukurikiranyweho ubujura muri Uganda

Umunyarwandakazi Hawa Mbabazi, ufite imyaka 29, afunzwe by’agateganyo muri Gereza ya Luzira muri Uganda, akurikiranyweho kwiba miliyoni 77,2 z’amashilingi ya Uganda, (arenga miliyoni 25 Frw), mu kigo cy’imari cya Uganda Central Cooperative Financial Services (UCCFS).

Mbabazi yagejejwe imbere y’urukiko rwa Buganda, ahakana ibyaha bitanu by’ubujura ashinjwa. Umucamanza Winnie Nankya Jatiko ni we wayoboye iburanisha.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko Mbabazi yakoraga ku ishami rya UCCFS riherereye ku Muhanda wa Nkrumah i Kampala, aho yari ashinzwe kwakira no kwishyura amafaranga y’abanyamuryango.

Mu byaha ashinjwa harimo kwiba miliyoni 18 z’amashilingi ya John Ssenfuma, ibihumbi 980 bya Jonathan Turyamureeba, ibihumbi 700 bya Annet Natono n’ibihumbi 550 bya Sarah Atwine.

Akurikiranyweho kandi kwiba miliyoni 57,015 z’amashilingi yari mu kigega cyo kwizigama cy’abanyamuryango ba UCCFS Community Cooperative Savings.

Amafaranga yose hamwe ashinjwa kwiba angana na miliyoni 77,2 z’amashilingi ya Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa UCCFS, Brian Twesigye, yabwiye urukiko ko Mbabazi yatangiye gukorera iki kigo muri Mata 2018.

Yavuze ko inshingano ze zarimo kwakira amafaranga abanyamuryango babitsaga no kwishyura abaje kubikuza.

Twesigye yasobanuye ko ikigo cyari gifite uburyo bwo kugenzura buri munsi niba amafaranga ari mu isanduku ahura n’ayagaragajwe mu bikorwa byakozwe. Umuyobozi w’ishami Mbabazi yakoreragamo, Shaina Nayebale, ni we wari ushinzwe kugenzura imirimo ye.

Yavuze ko mbere y’uko iki kibazo kimenyekana, nta mafaranga yari yaratangajwe ko yaburiwe muri iryo shami.

Ikibazo cyamenyekanye ku wa 28 Mata 2026, ubwo Mbabazi yahuraga n’umubitsi w’ikigo, Jennifer Kyompire, ahagana saa yine n’iminota 26 za mu gitondo.

Nk’uko Twesigye yabisobanuriye urukiko, Mbabazi yemereye Kyompire ko yagiye akura amafaranga kuri konti z’abanyamuryango atabiherewe uburenganzira, ndetse akakira amafaranga babitsaga ntayashyire kuri konti zabo.

Amafaranga yabanje kubarurwa muri icyo kibazo yari miliyoni 46,3 z’amashilingi.

Ubuyobozi bwamusabye gutanga ibisobanuro mu nyandiko, agaragaza amazina y’abanyamuryango bireba n’amafaranga yakuwe kuri konti zabo.

Twesigye yavuze ko nyuma yo gusuzuma izo konti bari kumwe na Mbabazi, basanze amafaranga abura. Abajijwe icyo yayakoresheje, ngo yavuze ko yayakoresheje mu kuziba icyuho cy’amafaranga yari yarabuze mu bikorwa byo kwakira no kwishyura abakiliya.

Nyuma y’iryo genzura, ubuyobozi bwa UCCFS bwagejeje ikibazo kuri Polisi.

Mbabazi yahakanye ibyaha byose aregwa. Abinyujije ku mwunganizi we, yasabye urukiko kumuha igihe gito cyo gutegura ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo.

Icyakora, kubera ko uhagarariye Ubushinjacyaha atitabiriye iburanisha, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, ubwo iburanishwa rizasubukurwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *