Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko urubyiruko nubwo rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rwanagize uruhare mu kubaka u Rwanda no kurubohora.
Ibi yabigarutseho kuwa 28 Ukwakira 2026,ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Uburusiya na Afurika ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO .
Minisitiri w’Intebe yabasangije urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, anagaragaza uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.
Yagize ati “Ndangira mbasangize inkuru y’u Rwanda. Ni inkuru y’igihugu cyahuye n’ibihe by’umwijima mu mateka ya muntu ariko rwahisemo kubakira kuri ayo mateka, rugana ku bumwe kandi ruhanga amaso ahazaza kandi rufite imbaraga.”
Yakomeje ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye abasaga miliyono ,urubyiruko ni rwo rwagize uruhare kandi rufata intwararo rwishora mu bikorwa by’ubwicanyi.”
Ariko kandi, ni urubyiruko rwahisemo kurwanya icyo kibi, kurwanya akarengane, no guhagarika ayo mahano. Batewe n’urukundo rw’igihugu cyabo, ingabo z’urubyiruko, ziyobowe n’umugaba mukuru muto, Paul Kagame.Icyo gihe yari afite imyaka iri mu 30 y’amavuko .”
Minisitiri w’Intebeyagaragaje ko abo basore bari bakiri bato, bahisemo kurwanya ikibi no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Bahisemo ubwiyunge aho kwihorera. Bahisemo ubumwe aho guhitamo amacakubiri, baharanira iterambere ry’igihugu ,kwigira n’ubusugire bw’igihugu .”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda kuri ubu rwahisemo kwiyubaka ndetse ko ruswa idashobora kwihanganirwa.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko uburezi bwagize uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu .
Yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye ihuriro guharanira ubumenyi ngo bateze imbere ibihugu byarwo.
Ati “Koresha ubumenyi ,ubushuti no kubaka umubano urenga imipaka ushobora kuzana ibitekerezo bishya kandi bihindura imibereho.”’
Usibye kuba yitabiriye ihuriro ry’’urubyiruko, Minisitiri w’Intebe yanitabiriye ibirori Perezida Vladimir Putin yakiriyemo abayobozi bari mu Nama ihuza Uburusiya na Afurika.


UMUSEKE.RW

