Abasekirite barashe ukekwaho ubujura

Imbunda

Huye: Abaturage bavuga ko kuba hari  abajura bari bagiye kwiba umwe bikamuviramo urupfu ngo bishobora guca intege abandi bamburira abantu mu nzira iri hafi y’ikigo cya NIRDA.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Huye bagaragaza impungenge z’ubujura n’ubwambuzi bikorerwa mu muhanda uva kuri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, unyura mu ishyamba werekeza ahazwi nk’i Mpare.

Abaturage bavuga ko umujura umwe mu bari bagiye kwiba mu kigo cya NIRDA yarashwe n’abasekurite bahacungira umutekano arapfa.

Umwe mu baturage avuga ko amakuru y’ibyabereye kuri NIRDA yayamenye, aho avuga bishobora guca intege abatega abantu bakabambura.

Yagize ati: “Twamenye ko hari abagabo baje kwiba kuri NIRDA,  umwe muri bo araswa n’abasekurite barinda umutekano arapfa.”

Yakomeje agira ati “Tumaze iminsi dufite ikibazo cy’abantu bambura abandi mu muhanda ujya i Mpare. Turizera ko ibi  bishobora guca intege abatega abantu bakabambura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ku bufatanye n’abaturage amakuru Polisi yayamenye yihutira kujyayo na RIB.

Mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku wa 31/10/2026 nibwo abagabo bagera kuri batanu (5) bitwaje intwaro gakondo bateye mu kigo cya NIRDA, giherereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba bagamije kwiba, bahangana na basecurite baharinda ba kimwe mu bigo byigenga bishinzwe gutanga serivisi z’umutekano, bashaka kubatema barasa umwe muri bo.

Ubugenzacyaha bwatangiye kubikoraho iperereza.

Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko kuko bihungabanya umutekano, amahoro n’ituze bya rubanda.

Muri uyu muhanda ujya i Mpare, aka gashyamba gakunze gutegerwamo abantu, abajura bakabambura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *