Uganda yatangiye gukura ingabo zayo muri Somalia nyuma y’imyaka hafi 20 zimaze muri icyo gihugu mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Al-Shabaab no gufasha mu kugarura umutekano.
Icyiciro cya mbere cy’ingabo 109 zahagurutse i Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari yatangaje ko iki gikorwa cyatangiye kugira ngo inshingano zo gucunga umutekano zishyikirizwe ingabo za Somalia.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yagize ati “Nk’uko twari twarabisezeranyije, twatangiye gukura ingabo za UPDF muri Somalia. Nyuma y’imyaka 20 irimo kumena amaraso menshi no kwitanga, turimo gushyikiriza inshingano z’umutekano abavandimwe bacu b’Abanyasomalia.”
Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 2 Ugushyingo 2026, yatangaje ko izo ngabo zizakurwa muri Somalia mu byiciro, igikorwa kikazarangira bitarenze mu mpera za 2027.
Yasobanuye ko hazakurwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo gushyigikira umutekano muri Somalia (AUSSOM), mu gihe izoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Uganda na Somalia zizakomeza kuhaguma.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko muri Somalia hari ingabo zigera ku 4.500 za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe izindi zigera ku 2.000 zoherejwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Uganda yohereje ingabo za mbere muri Somalia mu 2007, binyuze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwitwaga AMISOM, bwari bugamije kurinda ubutegetsi bw’inzibacyuho ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Izo ngabo zagize uruhare mu kurwanya Al-Shabaab no gufasha ingabo za Somalia kwigarurira ibice by’ingenzi byari bigenzurwa n’uwo mutwe, harimo n’Umurwa Mukuru Mogadishu.
Muri Kananama 2026, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yari yatangaje ko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kwicungira umutekano, asaba ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ziri muri icyo Gihugu mu kugarura amahoro gutangira gutegura uko zataha.

