Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze mu Burasirazuba bw’iki Gihugu mu Mujyi wa Goma , kuganira n’abayobora umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation uyobowe na Joseph Kabila.
MONUSCO kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2026, mbutumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko James Swan ateganya kuganira n’abahagarariye FRN, mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byaga hagati ya MONUSCO na AFC/M23.
Isobanura ko ibyo biganiro bigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MONUSCO, zirimo kurinda abasivili, korohereza ibikorwa byo kugera ahantu hatandukanye no gushyigikira inzego zishinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, cyane cyane urwego rwa MCVE+/EJVM, ruhuriweho n’abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro AFC/M23 ndetse n’ibihugu bigize umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

