America igiye guhagarika burundu u Rwanda mu masezerano ya AGOA

Perezida Donald Trump ari kuganira na Perezida Paul Kagame (Photo Internet)

Ibiro bya Leta ya America bishinzwe Ubucuruzi, byatangaje ko ubutegetzi bwa Perezida Donald Trump bwamenyesheje Congress gahunda yo guhagarika burundu u Rwanda na Africa y’Epfo mu masezerano ya AGOA.

Aya masezerano yemerera ibicuruzwa byo ku mugabane wa Africa kwinjira ku isoko ryo muri America bidaciwe imisoro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo, 2026 nibwo urubuga rw’urwego rushinzwe uburuzi muri America rwasohoye itangazo rivuga iby’iki cyemezo.

Ambasaderi Jamieson Greer yasohoye itangazo nyuma y’uko Perezida Trump amenyesheje Congress na Guverinoma iy’u Rwanda n’iya Africa y’Epfo umugambi wo guhagarika burundu ibi bihugu muri gahunda y’ubucuruzi, igamije iterambere ry’ubukungu n’amahirwe kuri Africa izwi nka AGOA.

Iki cyemezo ngo kizatangira gukurikizwa ku itariki ya 01 Mutarama, 2027.

Mu itangazo harimo ko “Ibiro by’uhagarariye ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za America byakoze isuzuma ngarukamwaka ry’ibihugu byo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukoresha gahunda y’ubucuruzi ya AGOA.

Hashingiwe ku isuzuma, Perezida Trump yasanze Guverinoma y’u Rwanda n’iya Africa y’Epfo zirimo gukora ibikorwa bidahuye n’ibigenderwaho mu kwemererwa kuba muri AGOA.”

Ayo magambo yasubiwemo yavuzwe na Ambasaderi Greer, uvuga ko “ibyo bikorwa bihangayikishije, kandi zikunze kugaragara birimo inzitizi zibangamira ubucuruzi n’ishoramari bya America, n’ibikorwa biteje ikibazo ku mutekano w’igihugu cya America, n’inyungu za politiki y’ububanyi n’amahanga yayo mu Karere.”

Itangazo rivuga ko ubutegetsi bwa Trump burimo gukora byose kugira ngo abafatanyabikorwa ba America bari muri Africa buzuze ibisabwa (kugira ngo bemererwe kuba muri AGOA).

Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga kuri iri tangazo. Cyakora ubutegetsi bwa Trump bubuvuga ko ku birebana n’u Rwanda, buhangayikishijwe n’ibibazo birimo inzitizi z’ubucuruzi n’ishoramari, iyubahirizwa ry’amategeko, ubwisanzure bw’amashyaka ya politiki, kwemera uburenganzira bw’abakozi byemewe ku rwego mpuzamahanga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’inzitizi zibangamiye umutekano w’igihugu cya America n’inyungu za politiki yayo y’ububanyi n’amahanga.

Muri Afurika y’Epfo, Guverinoma ya Trump ihangayikishijwe cyane n’inzitizi ku bucuruzi n’ishoramari bya America muri icyo gihugu, ruswa, n’inzitizi ku mutekano w’igihugu cya America n’inyungu za politiki y’ububanyi n’amahanga.

America itangaje ibi mu gihe nta minsi myinshi irashira, Ministeri y’Imari y’icyo gihugu itangaje ko yafatiye ibihano Ministeri y’Ingabo y’u Rwanda, n’Ikigo cy’Imari cyo kubitsa no kuguriza, ZIGAMA CSS.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • TRUMP arimo kujyana Amerika mu rwobo.Amahirwe nuko amatora ya mid-term azaba le 3 ejo azamukoma mu nkokora.Yateye Iran,azambya ubucuruzi ku isi yose,yirukana abimukira,etc…Niyo mpamvu vuba aha Obama yamwise umugome.Kugira nabi bigira ingaruka iteka.Ejobundi hali umugore wamushinje kumufata ku ngufu.Amabi arimo gukora,imana izayamubaza kandi iyamuhanire,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *