Jenerali wamanuwe akagirwa “Private” yatawe muri yombi

Lt Gen Elwelu mu gihe gishize Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko yamwambuye amapeti amugira 'Private"

Uganda: Lt Gen Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) yatawe muri yombi mu Mujyi wa Soroti, akurikiranyweho gutegura ibikorwa byo kwigomeka kuri Leta no guhungabanya umutekano mu gace ka Teso.

Igisirikare cya Uganda cyemeje ifatwa rye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi ashakishwa biturutse ku itegeko rya Gen. Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Gisirikare cya Uganda, Col Chris Magezi, yavuze ko inzego z’umutekano zari zimaze igihe zishakisha Lt Gen Peter Elwelu kubera gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano muri Teso.

Yanditse kuri X “Umusirikare wa Uganda, Peter Elwelu, wari waratorotse inzego z’umutekano, yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba mu Mujyi wa Soroti.”

Yasobanuye ko Elwelu yashakishwaga akekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano no gutegura imigambi yo guteza umutekano muke mu gace ka Teso.

Ati “Inzego z’umutekano ziherutse kumusangana imbunda 15, imyambaro ya gisirikare n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa pick-up.”

Ifatwa rye rikurikiye ibirego byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko Elwelu yateguraga kwigomeka kuri Leta.

Mbere yaho, Gen Kainerugaba yari yatangaje ko hafashwe abasirikare barenga 20 bahoze mu gisirikare, bakekwaho kuba barihuje  na Elwelu.

Yanatangaje ko uyu wahoze ari umusirikare mukuru yamwambuye amapeti, akamusubiza ku rwego rw’umusirikare usanzwe, ruzwi nka Private.

Lt Gen Elwelu we ni umwe mu basirikare bakuru bamaze igihe kinini muri UPDF. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kuyobora ibikorwa bitandukanye birimo ibyakozwe muri Somalia no kurwanya umutwe wa LRA.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Kabiri ya UPDF hagati ya 2013 na 2017, aza kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017, azamurwa ku ipeti rya Lieutenant Général mu 2019, hanyuma aba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024.

Lt Gen Elwelu we ni umwe mu basirikare bakuru bamaze igihe kinini muri UPDF
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *