Biciye mu matora y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND], Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuriyobora mu myaka ine iri imbere.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026 ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Twahirwa Alfred wayoboraga FERWAHAND, ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo kongera gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe kugeza mu 2030.
N’ubwo hatowe Alfred, n’abandi benshi bafatanyaga muri iyi Komite Nyobozi ayoboye, bagarutse ku rutonde rw’abo bazakomeza gufatanya uru rugendo mu myaka ine iri imbere.
Abandi batowe barimo Dr. Akumuntu Joseph wagizwe visi Perezida wa mbere, Masengesho Dominique wagizwe visi Perezida wa kabiri, Tuyisenge Pascal wongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru na Niyomutuye Chantal wagizwe umubitsi.






UMUSEKE.RW

