Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora FERWAHAND

Biciye mu matora y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND], Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuriyobora mu myaka ine iri imbere.

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026 ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Twahirwa Alfred wayoboraga FERWAHAND, ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo kongera gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe kugeza mu 2030.

N’ubwo hatowe Alfred, n’abandi benshi bafatanyaga muri iyi Komite Nyobozi ayoboye, bagarutse ku rutonde rw’abo bazakomeza gufatanya uru rugendo mu myaka ine iri imbere.

Abandi batowe barimo Dr. Akumuntu Joseph wagizwe visi Perezida wa mbere, Masengesho Dominique wagizwe visi Perezida wa kabiri, Tuyisenge Pascal wongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru na Niyomutuye Chantal wagizwe umubitsi.

Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora FERWAHAND mu myaka ine iri imbere
Dr. Akumuntu Joseph yagizwe visi Perezida wa mbere
Masengesho Dominique yagizwe visi Perezida wa kabiri
Tuyisenge Pascal yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND
Chantal yagizwe umubitsi
Ni amatora yaciye mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FERWAHAND

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *