Iburengerazuba: Hagiye gukazwa ibihano ku bituma ku gasozi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko bugiye gukaza ibihano ku bantu bituma ku gasozi, nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko iki kibazo gikomeje kwiyongera mu turere tumwe na tumwe tw’iyi Ntara.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu Bushakashatsi ku Buzima n’Imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda DHS 2025) mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Rubavu ari ko gafite umubare munini w’abaturage bituma ku gasozi muri iyi Ntara, aho bavuye kuri 0,8% mu 2019-2020 bakagera kuri 3% mu 2025.

Mu Karere ka Nyabihu, iki gipimo cyaragabanutse kiva kuri 6,5% kigera kuri 2,9%, naho muri Rutsiro kiva kuri 5,3% kigera kuri 2,9%. Muri Karongi cyavuye kuri 4,6% kigera kuri 0,7%.

Muri Ngororero, ijanisha ry’abituma ku gasozi ryavuye kuri 1,1% rigera kuri 2,1%, muri Rusizi riva kuri 0,6% rigera kuri 1,3%, naho muri Nyamasheke riva kuri 0,1% rigera kuri 0,5%.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko iki kibazo kigihangayikishije, kuko hari abaturage bagikoresha ibihuru, amashyamba n’ahandi hatagenewe kwituma.

Yavuze ko ubuyobozi bugiye gukaza ingamba zo guhana ababikora, kuko iyo myitwarire ishobora guteza umwanda no gukwirakwiza indwara.

Yagize ati: “Turacyafite urugendo rurerure rwo gukangurira abaturage gusobanukirwa ko umwanda ari mubi, ahubwo bakwiye kugira umuco w’isuku. Birahangayikishije kubona hari abantu bagikomeza kwituma ku gasozi.”

Yakomeje ati: “Ni ngombwa ko n’abazajya bafatwa muri ibyo bikorwa bahanwa, kandi bigakorwa mu buryo bw’intangarugero, kuko iyo myitwarire idakwiye kwihanganirwa.”

Guverineri Ntibitura yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kwita ku isuku binyuze muri gahunda ya buri munsi yiswe ‘Bwije Nkoze Iki?’, inibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Yavuze ko imwe mu mpamvu zituma iki kibazo gikomeza kugaragara ari ukubura ubwiherero cyangwa kuba ubwo abaturage bafite bwarangiritse.

Ati: “Ni byo koko hari abadafite ubwiherero, abandi bakaba babufite ariko bwarangiritse. Ingamba twafashe kandi dukomeje gushyira mu bikorwa ni ugusana ubwiherero bwangiritse no kubwubakira abatabufite.”

Yongeyeho ko ubuyobozi buri gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubaka ubwiherero bugera ku 18.000.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura

Bamwe mu baturage baganiriye na UMUSEKE bavuze ko kwituma ku gasozi bikigaragara, cyane cyane ku bakora ubuhinzi, kubera ko batabona ubwiherero hafi y’aho bakorera.

Umwe muri bo yagize ati: “Iyo tuje guhinga hano, tubura aho twiherera kuko nta bwiherero buhari. Ibyo bitugiraho ingaruka, kuko imyanda iva mu mashyamba n’ahandi ikadusanga aho duhinga.”

Undi utuye mu Mujyi wa Gisenyi yavuze ko kubura ubwiherero rusange bituma bamwe mu bawugendamo bituma aho babonye.

Ati: “Ujya aho ubonye, nyine ukirwanaho, ukikomereza.”

Yasabye ko ubwiherero rusange bwakongerwa muri uyu mujyi kugira ngo abawugendamo babone aho kwituma.

Ku rwego rw’igihugu, ubushakashatsi bwa Rwanda DHS 2025 bugaragaza ko ijanisha ry’abaturage bituma ku gasozi ryagabanutse, riva kuri 2,6% mu 2019-2020 rigera kuri 1,7% mu 2025.

Nubwo bimeze bityo, ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero cyangwa kutabukoresha neza gikomeje gufatwa nk’imwe mu mbogamizi ku buzima rusange.

Imibare igaragaza ko 38,7% by’abaturage bo mu Rwanda bafite inzoka zo mu nda, nk’uko byagaragajwe n’isuzuma riheruka gukorwa mu 2020.

Abagera kuri 46,1% bazifite ni abantu bakuru mu gihe 38,8% igaragaramo ari abana bafite hagati y’imyaka itanu na 15.

Abagera kuri 30,2% bayifite kandi ni abana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine.

Buri muntu wese asabwa gukaraba intoki inshuro nyinshi ku munsi cyane cyane mu gihe avuye mu bwiherero kugira ngo hongerwe isuku ndetse hanarushweho kurwanya inzoka zo mu nda.

Hirya no hino mu gihugu, umuntu ufashwe yituma ku gasozi cyangwa ahandi hantu habujijwe acibwa ihazabu ya 10.000 Frw, akanategekwa gukuraho umwanda yateje.

James Byiringiro, ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare


NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW | i Rubavu

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *