Ingengabihe ya Shampiyona y’Abagore 2026-27 yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye amakipe bireba ingengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore [Rwanda Women’s Super League] 2026-27.

Iyi ngengabihe UMUSEKE wabashije kubona, igaragaza ko imikino ibanza izatangira ku wa 14 Ugushyingo 2026, izarangire ku wa 19 Ukuboza 2026.

Igaragaza ko umunsi wa mbere uzakinwa ku wa 14 no ku wa 15 Ugushyingo 2026. Bugesera WFC izakira Macuba WFC, Kamonyi WFC izaba yakiriye Inyemera WFC, Police WFC yo izaba yakiriye Forever Girls WFC, Indahangarwa WFC izaba yakiriye Muhazi United WFC, Rayon Sports WFC izatangira yakira Gakenke Ladies mu gihe Rambura WFC izaba yakiriye APR WFC.

Byari biteganyijwe ko Shampiyona y’uyu mwaka yagombaga gutangira ku wa 7 Ugushyingo 2026 ariko nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amakipe y’Abagore azakina n’abayobozi batandukanye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, hemezwa ko hongerwaho ikindi cyumweru kimwe kubera amwe mu makipe yari ataritegura neza.

Macuba WFC izatangira yakira Bugesera WFC
Forever WFC izatangira isura Police WFC
Rayon Sports WFC izatangira yakira Gakenke Ladies yazamutse uyu mwaka
Indahangarwa WFC izatangira yakira Muhazi United WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *