Gérard Buscher wari DTN mu Rwanda yabonye akazi muri Tunisie

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, DTN], yagizwe umuyobozi wa Tekiniki [Directeur Technique] muri AS Marsa yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Tunisie.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bigarutse ku nkuru yemeza ko Buscher yamaze kugirwa Umuyobozi wa Tekiniki muri AS Marsa ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisie.

Gérard ni inshuro ya gatatu asubiye muri iyi kipe nyuma yo kuyibera umutoza mu 2010 kugeza mu 2013 no mu 2015 kugeza mu 2016.

Mbere yo kuva mu Rwanda aho yari amaze imyaka ine, uyu Mufaransa yafashije umupira w’u Rwanda, cyane ko aho ahagereye, amahugurwa atandukanye y’abatoza yiyongereye.

Kimwe mu byo abatoza b’Abanyarwanda bazahora bamwibukiraho, ni uburyo yagize uruhare mu mahugurwa y’Impamyabumenyi ya CAF A y’abatoza nyuma y’imyaka hafi 10 ataba mu Rwanda.

Ubwo yari mu Rwanda kandi, Gérard Buscher yagize uruhare mu bwiyongere bwa za license B-CAF ndetse na C-CAF.

Mu 2022 ni bwo yageze mu Rwanda
Gérard Buscher wabaye DTN muri FERWAFA, ubu ni Umuyobozi wa Tekiniki muri AS Marsa yo muri Tunisie

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *