Inganzo Ngari igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe

Itorero ndangamuco Inganzo Ngari rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyiswe “Umurage w’Intore”, kigamije gukomeza kwimakaza no gusigasira umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane cyane mu bakiri bato.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), kibere muri BK Arena.

Inganzo Nfari ni itorero ndangamuco rimaze imyaka 20 rishinzwe n’urubyiruko, rifite intego yo kubungabunga no guteza imbere umurage w’umuco nyarwanda, kugira ngo ukomeze guhererekanywa ibisekuruza.

Mu kiganiro cyerekeye imyiteguro y’iki gitaramo, abahagarariye iri torero bagaragaje ko bahisemo kucyita “Umurage w’Intore” mu rwego rwo gushimangira ko umuco n’indangagaciro nyarwanda ari umurage ukwiye kuva ku bakuru ugasigara mu maboko y’abato.

Bati: “Turifuza gukomeza gukundisha Abanyarwanda n’abaturarwanda umuco wacu, cyane cyane urubyiruko n’abakiri bato, kugira ngo bizakomeze bibe uruhererekane, abakuru basigire abato umurage w’umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Abazitabira iki gitaramo bazagezwaho ibikorwa bigaragaza ubukungu bw’umuco nyarwanda n’ubwiza bw’ururimi rw’Ikinyarwanda, hagamijwe kubibutsa ko bafite inshingano zo kubisigasira no kubiraga abazabakomokaho.

Inganzo Ngari ishimangira ko umuco ari imwe mu nkingi zifasha kubaka umuryango n’Igihugu, kuko ari ho higishirizwa indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, kugikorera no kubaha umurage w’abo bakomokaho.

Iri torero rirahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda bose, abakuru n’abato, kuzitabira iki gitaramo, by’umwihariko bakazazana n’imiryango yabo, kugira ngo bagire uruhare mu gusigasira umurage w’umuco nyarwanda.

Kugeza ubu umuhanzi Ruti Joel ari mu bamaze kwemezwa ko bazaririmba muri iki gitaramo kitezweho gushimisha imitima ya benshi.

Itorero Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006, ritangira urugendo rwo kugeza umuco ku rubyiniro mu buryo bugezweho ariko budatakaje umwimerere.

Mu myaka imaze, Inganzo Ngari yagiye itegura ibitaramo byibanda ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro n’umuco warwo.

Kuva mu 2009, ryakoze ibitaramo birimo ‘Inganzo Twaje’, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’, ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’ ndetse na ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.

Mu 2015, ryakoze igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, cyibanze ku mateka y’Umwami Ruganzu I Bwimba, mu gihe mu 2018 ryateguye ‘Urwamazimpaka’. Mu 2023, ryagarutse ku mateka y’u Rwanda mu gitaramo ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.

Mu 2020, ubwo ibikorwa byinshi byari byarahagaritswe kubera COVID-19, ryatangiye gutaramira abantu kuri YouTube mu bitaramo birimo ‘Urw’Inziza’.

Mu 2025, ryakoze ‘Tubarusha Inganji’, igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku Muganura, kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’uburyo rwagiye rwishakamo ibisubizo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *