Ibigo by’amashuri bisigaye bigemurirwa ibiryo bihiye

MINEDUC yatangije gahunda aho bimwe mu bigo by'amashuri bizajya bihuza igikoni kimwe kizajya kibitekera ibiryo

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ubu hamaze gufungurwa ibikoni bibiri by’icyitegererezo bisigaye biteka ibiryo bigemurirwa ibigo by’amashuri 11 byo mu turere twa Gasabo na Rwamagana mu rwego rwo kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri hitawe ku buziranenge ndetse no kubaganya ikiguzi cyo guteka.

Ibi bikoni kimwe cyubatswe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo kikaba gitekerwamo ibiryo bigemurirwa ibigo bitandatu byigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 15  ndetse n’ikindi kiri mu Murenge wa Muyumbu mu Karere Rwamagana kigemura ibiryo mu bigo bitanu byo muri ako karere byigamo abanyeshuri ibihumbi 15.

Iki gikorwa kiri muri gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi hagamijwe kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri binyuze mu kubagaburira amafunguro yateguwe neza ndetse hanazigamwa ibicanwa byifashishwaga, mu gihe buri kigo cyatetse ibiryo bigenewe abanyeshuri bacyigamo gusa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette,yavuze ko iki gitekerezo cyavuye ahandi bisanzwe bikorwa hanze y’igihugu nko muri Brazil aho bisanzwe bikorwa, nabo batangira kugishyira mu bikorwa, handendewe ku byo u Rwanda rwifuza.

Minisitri Irere yavuze ko bifuza ko amashuri yegeranye yazajya atekera hamwe byaba ngombwa igikoni cyo mu kigo runaka kikajya kifashihswa.

Ati “Icyifuzo ni uko bigera hose mu Gihugu.”

Asobanura ko inyungu ziva muri iyi gahunda zirimo ko amashuri agaburirwa muri iyi gahunda atagikoresha inkwi, amazi yakoreshwaga mu guteka n’ibindi byakoreshwaga mu gutega bikaba byaragabanutse ndetse n’ibiryo bihabwa abanyeshuri bikaba byizewe.

Ati “Nta na rimwe muri aya mashuri tugaburira, twari twumva umwana wagize ikibazo cy’uko yarwaye biturutse ku mafunguro. Abana barabyishimira kuko bagaburirwa ibiryo bifite intungamubiri kurusha uko bgaburirwa ngo bahage gusa.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda yayo y’imyaka itanu yo kuva mu 2024 kugeza mu 2029, yihaye intego ko hazongerwa imbaraga muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri, kuko byamaze kugaragara ko ifite uruhare rukomeye mu gutuma abana baguma mu ishuri.

Kugeza ubu abanyeshuri barenga miliyoni 4.5 bafatira amafunguro ku ishuri.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi gahunda yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri, wavuye kuri 9,4% mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 ukagera kuri 4,7% mu wa 2023/2024.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *