Mu mikino y’umunsi wa Gatanu muri Shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu bagore n’abagabo, amakipe ya Police VC na Police WVC, zatsinze APR VC na APR WVC.
Iyi mikino yabereye kuri Petit Stade i Remera, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026 guhera Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’amanywa ubwo Police WVC yabanzaga kugarika APR WVC ikayitsinda amaseti 3-1.
Iseti ya mbere muri iki cyiciro cy’abagore, yatsinzwe na Police WVC ku manota 26-24 ndetse inatwara iya kabiri kuri 25-21 ariko ikipe y’Ingabo igaruka ku ya gatatu ifite imbaraga ndetse iyitsinda ku manota 25-21.
Benshi bari muri Petit Stade, bibazaga ko hashobora kuza kubaho iseti ya kamarampaka ariko si ko byagenze kuko abashinzwe umutekano batsinze iseti ya gatatu ku manota 25-19 maze umukino urangira Police WVC iwutsinze ku maseti 3-1.
Umukino wari uhanzwe amaso n’abakunzi ba Volleyball benshi, uwahuje ikipe z’abagabo zishamikiye ku nzego zishinzwe umutekano.
Ubusanzwe umukino uzihuza, ntujya woroha, cyane ko ikipe y’Ingabo yifata nk’iyoboye Volleyball y’u Rwanda mu gihe aba Kacyiru bavuga ko ibyo batabikozwa ko hari cyera.
Iseti ya mbere yatsinzwe na Police VC ku manota 25-23 ariko APR VC itsinda iya kabiri kuri 25-16 mu gihe izindi ebyiri zatsinzwe n’ikipe y’abashinzwe umutekano kuri 26-24 na 25-19, maze riba ijoro ribi ku makipe y’Ingabo mu gihe abandi bamwenyuraga.
Undi mukino wabaye mu bagabo, warangiye REG VC itsinze RP-Ngoma VC amaseti 3-0. Kuri uyu gatandatu, Shampiyona irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu mu bagore mu gihe mu bagabo, hakomeza iy’umunsi wa gatanu. Yose irabera muri Petit Stade.


















UMUSEKE.RW

