Madamu Jeannette Kagame muri iki cyumweru, ubwo yitabiraga inama ya 20 ya Francophonie, yakiriwe n’umugabekazi wa Cambodge, Norodom Monineath Sihanouk, bagirana ibiganiro.
Norodom Monineath Sihanouk yakiriye Jeannette Kagame mu ngoro Ndangamurage ya Norodom Sihanouk watanze.
Madamu Jaennette Kagame yanitabiriye kandi igitaramo ndangamuco cyateguwe n’itsinda ry’abakobwa bayobora abandi bo muri Cambodge.
Nyuma y’icyo gitaramo, aba bombi bakiriwe ku meza na Dr Pich Chanmony Hun Manet, Umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Cambodge.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, baheruka kwakirwa ku mugaragaro n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu muhango wo kubakira ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Ngoro y’Umwami iri mu murwa mukuru Phnom Penh
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia rwari rugamije gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya.
Cambodia ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, kizwi cyane kubera amateka akomeye, arimo ingoro z’amateka, ubukerarugendo, umuco gakondo n’ubwami bumaze ibinyejana byinshi.
Kuba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi, ni umwanya mwiza wo kumenya amateka yacyo, imiyoborere, ubukungu n’amahirwe y’ubufatanye gishobora kugirana n’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

