Abakinnyi b’Amavubi bahize kuyasubiza mu Gikombe cya Afurika

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rukine na Liberia mu mukino wo gushaka itike cya Afurika 2027, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bahize ko bagomba kurusubiza muri iri rushanwa rizabera mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati.

Uko iminsi yicuma, ni ko icyizere cy’abakinnyi b’Amavubi kigenda kizamuka mbere yo gutangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka utaha kikabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko kuri iyi nshuro babona igihe cyo gusubiza Amavubi mu Gikombe cya Afurika, kigeze.

Mugisha Bonheur, Ntwari Fiacre, Joy-Lance Mickels, Bizimana Djihad, Emeran Nkusi na Mutsinzi Ange, bose bahamya ko igihe cyo gusubira muri iri rushanwa u Rwanda ruherukamo mu 2004, kigeze kandi bafite ubushobozi bwo kubigeraho bahereye ku mukino wa Liberia.

N’ubwo bavuga ibi ariko, bahamya ko batabyishoboza mu gihe Abanyarwanda baba bataje kubashyigikira, maze babasaba kuzahera ku mukino wa mbere Amavubi azakinira muri Stade Amahoro ku wa 25 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Ubwo u Rwanda ruheruka kwakirira Liberia muri iyi Stade mu 2007, rwayitsinze ibitego 4-0, na bwo byari mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika. Kugura itike yo kureba uyu mukino, ni uguca kuri *939*3*2# cyangwa kuri www.sportspass.rw. Itike ya make y’uyu mukino, ni 2000 Frw.

Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko ikibaraje inshinga ari ukubanza gutsinda Liberia
Joy-Lance Mickels yavuze ko yifuza gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Ntwari Fiacre na bagenzi be biteguye kongera guha ibyishimo Abanyarwanda
Emeran Nkusi avuga ko icyo bari kureba ari Igikombe cya Afurika cya 2027
Jojea na bagenzi be barimbanyije imyitozo
Mu maso habo ubonamo icyizere cyo gutsinda Liberia
Iradukunda Elie Tatou yongewe mu ikipe nkuru
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad afite icyizere cyo kongera guha ibyishimo Abanyarwanda
Kavita ari mu ba myugariro u Rwanda rugenderaho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *