Browsing author
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze abayobozi batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ivugwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta. Abafashwe ni Mbyayingabo Athanase, na Nsabimana Cyprien, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe. Undi ni Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke. RIB ivuga ko bakurikiranweho gutanga amasoko ya […]
Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yageze muri Congo Brazzaville aho agirana ibiganiro bya babiri na Perezida w’iki gihugu, Denis Sassou N’gesso. Perezidansi ya Congo Kinshasa ivuga ko mu biganirwa harimo ikibazo cy’umutekano w’akarere, muri Africa no ku isi. Tshisekedi yageze i Brazzaville kuri uyu wa Gatandatu aho yakiriwe n’abaturage b’igihugu cye. Urugendo rwe ruje […]
Pascal Habababyeyi wakoraga mu kiganiro AHABONA kiba ku Cyumweru kuri Radio/TV10 urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, aho yari arwariye mu bitaro bya CHUK. Inkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga ko Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Habababyeyi yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ari Umuyobozi w’ashami […]
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kemeje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo zongererwa igihe kingana n’umwaka. Icyemezo 2765 (2024) cyemerera MONUSCO igihe cy’umwaka cyatowe ku bwiganze busesuye. MONUSCO iragumana inshingano yo kurinda abasivile, kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura ituze, no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano. Akanama ka UN gashinzwe […]
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Nkubito Eugene yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano, kuko iyo batekanye batera imbere, yahaye ubutumwa abo muri FDLR bibwira ko bashobora kwinjira mu Rwanda rwihishwa bikabahira. Yavuze ko nta mutekano waboho hatari iterambere, kandi ko nta terambere ryabaho hatari umutekano kuko byombi byuzuzanya. Hari mu nama […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yageze i Kigali anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru umuwaho wo gusinya amasezerano hagati y’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa ntiwabaye bitewe no kutabasha kugera ku mwanzuro ibihugu byombi bihuriyeho, mu bijyanye n’uko Congo yaganira n’umutwe wa M23. Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri Tete […]