Browsing author

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Umugore yishe umugabo we na we ariyahura

Umugore yishe umugabo we na we ariyahura

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugore ko yishe umugabo we amuteye ibyuma, nyuma na we akiyahura akoresheje umugozi, ahita apfa.  Amakuru yamenyekanye ku wa 17 Mata 2025, avuga ko umugore yishe umugabo we akiyahura, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane ashingiye ku kugurisha ishyamba umugabo yari ahuriyeho na […]

Minisitiri w’Ingabo yageneye ubutumwa abarota gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo yageneye ubutumwa abarota gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yabwiye abagifite ibitekerezo byo gutera u Rwanda no kurusubiza mu icuraburindi ko batazabigeraho, avuga ko uwo mugambi usa n’inzozi batazigera bakabya. Yabigarutseho ku wa 15 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel de Ruhengeri n’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze. Minisitiri w’Ingabo […]

Urubyiruko rwasabwe kutarangamira inkunga z’intica ntikize

Urubyiruko rwasabwe kutarangamira inkunga z’intica ntikize

MUSANZE: Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze by’umwihariko urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, basabwe kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare, aho gutegereza ibizava mu maboko y’abandi n’inkunga z’intica ntikize. Ni nyuma y’uko bamwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere no hirya no hino mu gihugu rudahwema kugaragaza ko rufite imishinga ibyara inyungu ariko […]

Abo muri Green Party basabwe guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

GAKENKE: Abarwanashyaka ba Democratic Green Party Rwanda bo mu Karere ka Gakenke bibukijwe ko guhashya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari umukoro wa buri wese, kugira ngo bakomeze gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni umukoro wahawe abahagarariye abandi muri iri shyaka mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, mu nama yahujwe n’amahugurwa. Basabwe guharanira […]

Burera: Abantu 6 bafashwe binjiza kanyanga n’urumogi mu Rwanda

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu batandatu barimo n’umwana uri munsi y’imyaka 18, bikoreye litiro zigera kuri 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi. Bafatirwa mu Mumudugudu wa  Gacyamo Akagali ka Rugali Umurenge wa Rwerere, babivanye mu gihugu cy’abaturanyi. Bafashwe kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri aka […]

Rulindo: Icyenda bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Abagabo icyenda bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo yo mu Karere ka Rulindo, bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Werurwe 2025, ahagana saa 2h00-4h40, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku bufatanye na polisi ikorera muri aka Karere, […]

Gakenke: Hari abaganga bata izamu bakigira mu tubari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwanenze bamwe mu baganga by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, batita ku nshingano zabo zo kwita ku barwayi, ngo kuko hari abaza kurara izamu bagata abarwayi bakigira mu tubari, bibutswa ko badakwiriye kurangwa n’imyitwarire igayitse nk’iyo. Ntabwo ari ikibazo kigarukwaho n’ubuyobozi bw’aka karere gusa, kuko n’abaturage bagaragaza ko hari ubwo bagira ibibazo byo kubura […]

Amajyaruguru: Basabwe kugana ibigo y’imari aho kumarira utwabo muri Banki Ramberi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kugana ibigo by’imari n’amabanki , baka amafaranga abafasha gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga yabo, aho kwishora mu babashuka babajyana muri ‘Banki Lambert’ bikarangira babariganyije ibyabo. Yabigarutseho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwakozwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere BDF, bwo kwegera abakenera serivisi zayo mu Ntara y’Amajyaruguru. Bugamije gusobanurira abaturage  […]

Musanze: Akarere kaciye impaka ku mwiryane wari uri mu barema amasoko y’ibiribwa

Kuva isoko rishya ry’ibiribwa rya Kariyeri rikorera mu mujyi wa Musanze ryakuzura, abarikoreramo ntibasibye kwinubira ko iri soko ribangamiwe  n’irigikorera muri gare ya Musanze, ngo kuko  bituma batabona abakiriya, bikabatera ibihombo. Ubwo hatangiraga kubakwa isoko rya kijyambere ry’ibiribwa ari ryo rya kariyeri, abaricururizagamo bimuriwe muri gare ya Musanze, aba ariho ryimurirwa mu buryo bw’agateganyo, Aho […]

Musanze: ‘Abasherisheri’ bari kugura ubutaka bwo ku Birwa nk’abagura amasuka

Abaturage batuye mu Birwa bya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bagaragaza ko batewe impungenge zikomeye n’abashoramari babagurira nyuma hakazamo n’abiyita abasherisheri, bagura ubutaka bwabo basa nk’abasahuranwa, bakavuga ko byanze bikunze bizateza ibibazo birimo amakimbirane n’imanza. Byari biteganyijwe ko muri ibi Birwa bya Ruhondo abahatuye bazimurwa hagashyirwa ibikorwa remezo ahanini bishingiye ku […]