Browsing author

Elisée MUHIZI

Muhanga: Ukurikiranyweho kwica umugore we yasabye kuburana adafunze

Ntaganzwa Emmanuel ukurikiranyweho  kwica umugore we amunize, yasabye Urukiko ko rumurekura kugira ngo yite ku bana. Mu iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Remera, Unurenge wa Nyamabuye aho icyaha cyabereye. Ntaganzwa Emmanuel yemereye Urukiko ko ariwe  wishe umugore we Mukashyaka Natalie barwana, asaba ko yakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone uko […]

Abakozi b’Akarere ka Ruhango ntibakira neza “uko bahwiturwa mu kazi”

RUHANGO: Abakozi b’Akarere bagaragaza ko “kubahwitura hakoreshwa imbaraga nyinshi” atari byo, kuri iki kibazo Meya Habarurema Valens agahakana ko ibivugwa n’abakozi ntabyo azi. Hashize igihe bamwe mu bakozi bo mu nyubako y’Akarere bitotombera ibitutsi, kubatoteza no kubuka inabi Meya abakorera. Bamwe muri abo bakozi babinyujije mu butumwa bugufi, kuri Telefoni no mu biganiro UMUSEKE wakoranye […]

Umugabo yakubise uwo yita umujura amugira intere

Nyanza: Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, bamwe mu baturage basanze Habumugisha Abouba aryamye mu murima w’imyumbati yagizwe intere na nyirumurima. Habumugisha Abouba w’imyaka 35 yasanzwe mu murima atabasha kugenda, yakubiswe bivugwa ko yishe imyumbati ibiri. Uyu muturage ubu arembeye kwa Muganga, uwamukubise amushinja ko yamwibye imyumbati yamusize avirirana arahunga. Umwe mu baturage yagize ati: […]

Muhanga: Polisi yafashe insoresore zamburaga abaturage

Inzego z’Umutekano zafashe abasore Barindwi bakekwaho kwigira ibihazi bakambura abaturage ibyo baruhiye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko gufata abo basore byabereye mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye. Yavuze ko aba uko ari 7 bakekwaho ubujura no kwambura abaturage ibyo bitwaje intwaro gakondo. Ati:’Bategeraga abagenzi […]

Muhanga: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kuba inyangamugayo

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye abanyamuryango ko Ubunyangamugayo aribwo bugomba kubaranga. Yabivuze nyuma yo gutorerwa uyu mwanya wo kuyobora uyu Muryango muri manda y’imyaka 5 iri imbere. Kayitare yabwiye abanyamuryango ko hari umurongo mugari ukubiye muri Manifesto Umuryango RPF usanzwe uhari bagomba kugenderaho kandi ibirimo aribyo abanyamuryango bose bakwiye […]

Urukiko rwemeje ko uwiyitaga Komanda afungwa by’agateganyo

Muhanga: Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda yahawe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo. Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17/01/2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo akurikiranywa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho akekwaho. Mu rubanza rwasomewe mu ruhame, […]

Meya Dr Nahayo yasabye urubyiruko kutaba imbata z’ibiyobyabwenge

Ubwo hatangizwaga imikino Kagame Cup 2014-2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda kuba imbata z’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima. Gutangiza iyi mikino Kagame Cup ku rwego rw’Akarere byabereye ku kibuga cy’umupira cya Rugando giherereye mu Kagari ka Nyagishubi Umurenge wa Nyarubaka. Dr Nahayo yabwiye Urubyiruko rw’abakinnyi n’abandi baturage bari baje […]

Muhanga: Umugore umaze imyaka 10 arwariye mu Bitaro arasaba ubufasha

Dushimimana Charlotte wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, yavunitse urutirigongo, ubu hashize imyaka 10 aryamye mu Bitaro by’i Kabgayi. Dushimimana Charlotte avuga ko yakoreye  impanuka mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2014. Yabwiye UMUSEKE ko kuva icyo gihe yagerageje kwivuza mu Bitaro bitandukanye byo […]

Ibitaro bya Nyarugunge bigiye kongera gutanga serivisi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana,yatangarije abasenateri ko mu gihe cya vuba ibi Bitaro bizongera gutanga serivisi nyuma y’amezi ane bifunzwe by’agteganyo. Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 ubwo yari abajijwe, niba ibi bitaro bitarateje icyuho muri servisi z’ubuzuvi zahabwaga umuturage. Dr Nsanzimana yavuze ko hari amasezerano ari gukorwa hagati ya […]