Browsing author

Joselyne UWIMANA

Huye: Barashinja Dr Rwamucyo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gishamvu , barashyira mu majwi Dr Rwamucyo ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu Karere ka Huye. Dr. Eugène RWAMUCYO yatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira,urubanza rwe rurakomeje humvwa abatangabuhamya batandukanye. Mu Murenge wa Gishamvu […]

SanlamAllianz yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Nyuma y’uko Ikigo gutanga serivisi z’ubwishingizi cya Sanlam kihuje na Allianz, hatangajwe ku mugaragaro ko SanlamAllianz yatangiye ibikorwa byayo ku butaka bw’u Rwanda. Muri Sanlam yari isanzwe itanga serivisi z’ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe Allianz ni ari ikigo gifite uburambe mu gutanga ‘serivisi z’imari zitari iz’imari ya banki’ (NBFs), harimo inama mu by’imari, gucunga […]

Abatagarutse muri Guverinona ntabwo ari ukwirukanwa- KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko abatagarutse mu bagize Guverinoma atari uko birukanwe ahubwo bagiye mu yindi mirimo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma. Umukuru w’Igihugu yabanje kwibutsa  ko […]

Abagore bijukiye gucunga umutekano mu Rwanda

Ab’igitsinagore bitabiriye amahugurwa yo gucunga umutekano bya kinyamwuga, barashimangira ko biteze iterambere no gutanga umusanzu ufatika mu kurinda umutekano w’abantu n’ibintu mu Rwanda. Mu mwaka 30 ishize, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, bituma abagore batangira gutinyuka imirimo yafatwaga nk’igenewe abagabo. Urugero ni abagore n’abakobwa bagera kuri 25 […]

Nyabihu: Abagabo bigira ntibindeba mu kurwanya igwigira mu bana

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabatwa na Jenda bavuga ko abagabo bigize ntibindeba muri gahunda zo kurwanya igwingira mu bana, kuko bumva bireba umugore gusa. Abagore bavuga ko nta mugabo ushobora kubona yibuka kugaburira umwana muto cyangwa ngo abe yakwibuka kumugurira imbuto ngo azitahane. Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Konsa umwana, […]

Agahinda k’umwana w’umukobwa watewe inda na Se umubyara (VIDEO)

Kaneza (izina twamuhaye) ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu wasambanyijwe na Se umubyara igihe yari afite imyaka 14 agahita umutera inda ariyo yabyayemo uwo mwana afite kugeza ubu, ni ibintu yaniwe kwakira kuko atongeye kugera mu muryango avukamo kuko yahise aba agicibwa. Mu kiganiro na UMUSEKE  Kaneza wo mu Karere Ka Muhanga, mu buhamya bwe avuga […]

Nyabihu: Bakeneye Abagore batazajya gusinzirira mu Nteko

Bamwe mu bagize inteko itora mu cyiciro cyihariye cy’abagore bavuga ko bakenye Abagore basobanutse bazohereza kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, abazabavuganira badaciye ku ruhande cyangwa ngo bajye gusinzirira ku Kimihurura. Iyi Nteko itora yateranye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, ihuriwemo na Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku […]

Nyabihu: Abaturage bageze aho batorera mu ruturuturu

Bamwe mu baturage biganjemo abakuze bo mu Murenge wa mukamira na Karago, bavuga ko saa kumi za mugitondo bari bageze aho batorera bibwira ko bahita batora bakitahira. Nyamara, ngo batunguwe no kubwirwa ko bagomba kurindira saa moya zikagera. Mukabishyuza Suzane, umukecuru w’imyaka 81 avuga ko yageze i Jaba aho yagombaga gutorera saa kumi nigice azinduwe […]

Dr Frank Habineza yijeje abatuye Burera uruganda rukora ifumbire

Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ba Burera ko nibamutora azazana impinduka mu buhinzi, aho ashaka ko bazajya bakoresha ifumbire y’imborera kuko ngo izo bakoresha zitera indwara zikomeye, kuri we ngo azubaka uruganda rutunganya ifumbire mborera. Burera ni akarere kazwiho ubuhinzi bw’ibirayi n’ibindi bihingwa binyuranye, ishyaka Green Party ryasabye abahatuye gutora abakandida baryo kugira ngo gahunda […]

Dr Habineza Frank ngo azafasha ab’i Gicumbi kubaha ingurane batabonye

Dr Frank Habineza wa Green Party akomeje kwiyamamaza ngo yigarurire imitima y’Abanyarwanda bazamutore ku mwanya wa Perezida, kuri uyu wa Gatatu yari i Gicumbi. Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 bakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wabo, ibikorwa byabereye mu mujyi wa Gicumbi, mu […]