Gitifu ushinjwa gutema ibiti bya Leta yongerewe igifungo cy’iminsi 30
Nsanzimana Védaste, ushinjwa gutema ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rutesheje agaciro ubujurire bwe mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu zatanzwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba zihagije, bityo Nsanzimana Védaste agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza cyangwa […]