Igifungo cy’imyaka 20 cyagumyeho kuri Musonera washakaga kuba Depite

Musonera

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Musonera Germain washakaga kuba Depite uhagarariye RPF-Inkotanyi akomeza gufungwa imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire ryabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 02/10/2026.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Ubujurire bwa Musonera Germain nta shingiro bufiterutegeka ko akomeza gufungwa imyaka 20, igihano yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba.

Musonera yakatiwe taliki 13/11/2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 50 y’uRwanda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba kandi rwategetse Musonera guha IBUKA indishyi zingana na miliyoni imwe y’u Rwanda hakubiyemo amafaranga y’igihembo cy’Avoka hamwe n’amafaranga yikurikiranarubanza.

Rwategetse ko asonerwa gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza kubera ko afunze.

Musonera Germain araburana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera Germain yayoboraga Urubyiruko rwo muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside.

Buvuga ko usibye uwo mwanya, ngo yari afite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse bukamushinja ko yari afite imbunda ebyeri.

Musonera yaburanye ahakana icyaha aregwa akavuga ko mu gihe cya Jenoside atari i Nyabikenke nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, kuko yari yaragiye kwiga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *