Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko ibyo u Rwanda rucuruzanya n’amahanga byagiye byiyongera,by’umwihariko ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwavuye kuri miliyari 1,9 z’Amadolari ya Amerika mu 2017 bugera kuri miliyari 3,5 mu 2025, bingana n’ubwiyongere bwa 84%.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026,ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko umusaruro Mbumbe ku muturage wagiye wiyongera, aho wavuye ku Madorali ya Amerika 784 mu mwaka wa 2017 ugera ku 1.156. mu mwaka wa 2025.
Dr Nsengiyumva yavuze ko mu myaka isaga 30 ishize, urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda rwashingiye ku kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo kwigira no kubaka ubukungu butajegajega, butanga amahirwe yo kwiteza imbere kuri bose kandi bushingiye ku ruhare rw’abikorera.
Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ingaruka za COVID-19 n’ihungabana ry’ubukungu mpuzamahanga, ubukungu bwagaragaje ubushobozi bwo kwiyubaka nyuma y’iri hungabana.
Yongeyeho ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wazamutse ku mpuzandengo ya 7%, hagati y‘umwaka wa 2017 na 2025.
Ati “Gusa kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, mu 2020 waragabanutse ugera ku kigero cya 2,8% munsi ya zeru.”
Ubucuruzi n’Amahanga bwariyongereye
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubucuruzi n’amahanga nabwo bwakomeje kwiyongera.
Yavuze ko bwavuye kuri miliyari 4,9 z’Amadorali ya Amerika bwariho mu 2017 bugera kuri miliyari 9,4 mu 2025, bingana n’izamuka rya 89%.
Yongeyeho ko by’umwihariko, ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwavuye kuri miliyari 1,9 z’Amadolari ya Amerika mu 2017 bugera kuri miliyari 3,5 mu 2025, bingana n’ubwiyongere bwa 84%.
Ati “Muri icyo gihe, ibitumizwa mu mahanga byageze hafi kuri miliyari 6 z’Amadolari ya Amerika muri 2025 bivuye kuri miliyari zirenga gato 3 mu 2017. Ni mu gihe icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyageze kuri miliyari 2,4 z’Amadolari ya Amerika muri 2025.”
Yavuze ko n’ubwo hakiri icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, guverinoma ikomeje gucunga neza amadovize kugira ngo Igihugu gikomeze kugira ubushobozi bwo kwishyura ibitumizwa mu mahanga no guhangana n’ihungabana rituruka ku masoko mpuzamahanga.
Ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na serivisi.
U Rwanda rwohereza hanze ibihingwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa, ibireti , imboga (nk’urusenda), imbuto (nk’avoka), indabo, n’impeke.
Ibi bicuruzwa byoherezwa mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa, Hong Kong, Uganda n’ahandi.




UMUSEKE.RW

