Biciye mu nama y’inteko Rusange yabaye ku wa 8 Ukwakira 2026, Munyankaka Ancille wigeze kuyobora Inyemera WFC, yatorewe kuba umuyobozi wa Rambura WFC iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya mbere.
Nyuma y’iyi nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba Rambura WFC, Munyankaka yagiriwe icyizere cyo kuyibera umuyobozi.
Ancille kandi aherutse kuba Komiseri w’Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA].
Afite kandi Irerero ry’Umupira w’amaguru w’abakobwa bakiri bato, rigamije kubafasha kuzamura impano zabo.
Uyu Muyobozi azwiho kuba umwe mu Bagore bihebeye umupira w’amaguru w’abagore mu gihe kirekire gishize.

UMUSEKE.RW

