Abahuza mu bibazo bya Congo bavuye i Kigali bajya i Kinshasa

Intumwa z’Akanama k’Abahuza ku rwego rw’Umuryango wa AU zageze i Kinshasa

Intumwa z’Akanama k’Abahuza ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zashyizweho ngo zifashe mu gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zageze i Kinshasa mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu kuganira na Perezida Felix Tshisekedi nyuma yo kuva i Kigali mu Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje ko abahuza bakiriwe barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Mokgweetsi Masisi wabaye Perezida wa Botswana, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia na Catherine Samba-Panza, wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.

Bisobanura ko aba bahuza bazahura na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi akababirwa icyo ubutegetsi bwe buri gukora ngo amakimbirane n’intambara bihagarare mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye binyuze mu nzira y’amahoro n’ibiganiro.

Aba bahuza bagiye i Kinshasa nyuma y’uko ku wa 7 Ukwakira 2026 i Kigali bari bakiriwe na Perezida Paul Kagame  w’u Rwanda, mu biganiro byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gukemura impamvu muzi y’amakimbirane.

Aba bahuza bashyizweho na AU bari gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bareba intambwe imaze guterwa mu gukemura amakimbirane n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku wa 5 Ukwakira 2026 izi ntumwa zari i Goma aho zaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23 riyobora uwo Mujyi ndetse rikaba riri mu ntambara n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intambara ubutegetsi bwa Kinshasa buhanganyemo n’abarwanyi bo mu Ihiriro rya AFC/M23 irakomeje nubwo impande zombi zagiye zihurira mu biganiro byaba ibyabereye i Doha muri Qatar no mu Busuwisi zigasinya amasezerano y’agahenge no guhagarika imirwano.

Buri ruhande rushinja urundi kwica nkana ayo masezerano rukagaba ibitero ku rundi rugamije kwigarurira ibice cyangwa kwisubiza ibyo rwambuwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *