U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byavuze ko bifite ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, harimo ibikorwa byo guca intege no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya gatanu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (Joint Security Coordination Mechanism – JSCM), yabereye i Genève mu Busuwisi.
Iyo nama yabaye ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2026, ihuza intumwa z’u Rwanda na RDC, hamwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifasha mu rugendo rwo gushaka amahoro, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo ya AU.
Mu itangazo rihuriweho ryasohowe nyuma y’iyo nama, havugiwemo ko hasuzumwe uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC n’intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.
Iryo tangazo rigira riti “RDC n’u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, harimo kwihutisha ibikorwa byo guca intege FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.”
Abitabiriye iyo nama banahawe ibisobanuro n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) ku bikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi, kubasubiza mu buzima busanzwe no kubafasha gusubira mu bihugu bakomokamo.
Impande zombi zanemeranyije gukomeza gusangira amakuru ku buryo buhoraho no gukomeza ubufatanye mu rwego rwo koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano.
Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 na ba Ministiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC i Washington D.C., ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushyiraho umurongo mushya wo gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bongeye kuyashimangira imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hanongerwamo ingingo zigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.
Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo guca intege no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, no gushyiraho uburyo buhoraho bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Nubwo abahuza bakomeje gushimira intambwe imaze guterwa, bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigikomeje guhura n’imbogamizi. Leta ya RDC ishinjwa kudafata ingamba zihagije zo gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rushinjwa kudakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
