Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida Kagame yemeje yemeje Politiki , ingamba na Porogaramu zitandukanye zirimo ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko icyo kigo “ kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga , guhanga ibishya ,gushyira mu bikorwa ,ishoramari n’imiyoborere hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda .”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano ,AI.
Muri Nyakanga umwaka ushize, u Rwanda rwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] na Malaysia.
Yitezweho kwagura gahunda ya AI Fellowship Program, ifasha abashakashatsi n’abahanga mu ikoranabuhanga kwagura ubumenyi bwabo mu bijyanye n’iry’ubwenge buhangano ‘AI’, binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Intego z’iyi gahunda ni ukubaka ubushobozi no guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo bw’ubunyamwuga haharanirwa inyungu rusange.
Mu Ukwakira umwaka ushize, mu nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, (Mobile World Congress, MWC), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwizerera ikoranabuhanga mu guhuza abantu no kugera ku iterambere rirambye ndetse ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano,AI, irya Next-Generation Network, (NGN) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri guhindura imibereho byihutisha Isi mu iterambere.
Ati: “AI, ikoranabuhanga rya Next-Generation Network (NGN) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho biri guhindura buri rwego, bitanga ibisubizo byinshi mu ngeri zitandukanye.’’
Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ni kimwe mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga ku burezi (The Global Learning Conference 2026) yateraniye mu Rwanda muri Gashyantare 2026, aho impuguke mu burezi zaganiriye ku myigire igezweho ijyanye n’impinduka zirimo kuba ku Isi mu byerekeranye cyane cyane n’ikoranabuhaga.
Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ifata ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (AI) nk’inkingi y’ibanze izafasha u Rwanda kugera ku ntego yIcyererekezo 2050, ( Vision 2050).
Vision 2050, iteganya gushyiraho politiki zinoze z’ikoranabuhanga, kongera ibikorwa remezo, guhugura urubyiruko kugira ngo igihugu kibe igicumbi cy’udushya ku isi.
Muri iyi gahunda ya NST2, ibijyanye na AI izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ko kuba guhuza ikoranabuhanga rya AI n’amakuru (Data) mu zindi nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ubuvuzi, imiturire, n’imicungire y’ibiza ngo bifatweho ibyemezo byihuse kandi bifitiye abaturage akamaro.
NST2 igaragaza ko hakenewe guhugura abantu ibihumbi 500 (500,000) mu ikoranabuhanga.
Ibi bizakorwa binyuze mu mashuri y’imyuga (TVETs), kunganira impano z’urubyiruko mu gushaka ibisubizo bishingiye kuri AI.
Kugeza ubu AI yifashishwa mu buvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga rya ry’utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka Zipline , Uburezi, Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ibijyanye no kurwanya ibyaha bitandukanye hakoreshejwe utudege duto.
Soma ibindi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri


UMUSEKE.RW
