Umurenge Kagame Cup 2026: Umujyi wa Kigali wongeye kwiharira ibihembo

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Imiyoborere Myiza izwi nka ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, amakipe ahagarariye Umujyi wa Kigali mu byiciro bitandukanye, ni yo yihariye ibihembo.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo hasojwe irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, ryasorejwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Ni imikino ihuza Imirenge igize Intara zitandukanye z’Igihugu. Uretse  gukina, kiba ari n’igihe cyiza ku baturage kongera guhura bakidagadura bigizwemo uruhare n’imikino.

Imikino isoza iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Habimana Dominique wari Umushyitsi Mukuru, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ba Guverineri b’Intara zitandukanye, Visi Perezida wa Kabiri wa Ferwafa Ushinzwe ibya Tekinike n’abandi.

Hakinwe imikino irimo umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, Volleyball mu byiciro byombi, Basketball, Gusiganwa ku Maguru, Netball ikinwa n’Abafite Ubumuga n’Igisoro.

Nk’uko byari byagenze mu mwaka ushize mu Karere ka Musanze, Umujyi wa Kigali wongeye kwiharira ibihembo byinshi no muri uyu mwaka.

Mu mupira w’amaguru w’abagabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro, ni wo wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 6-3 uwa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.

Muri ruhago y’Abagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke, ni wo wisubije igikombe wari ubitse nyuma yo gutsinda uwa Kacyiru wo mu Mujyi wa Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 90.

Muri Basketball na Volleyball mu cyiciro cy’abagabo, Kicukiro y’Umujyi wa Kigali ni yo yegukanye Ibikombe byombi.

Muri Sitball mu cyiciro cy’abagabo, Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali, ni yo yegukanye umudari wa zahabu, mu gihe yabisubiyemo no mu Gusiganwa ku magare mu bagore, ubwo Nishimwe Gisèle yahigaga abandi.

Mu Gusiganwa ku maguru ahangana n’Ibilometero 15 [15 KM], Munyakazi Félicien wo mu Mujyi wa Kigali, ni we wahize abandi mu gihe mu Gusiganwa mu bilometero bitatu mu bagabo [3 KM], Manishimwe Jean Baptiste wo muri Kigali, ari we wegukanye umwanya wa mbere.

Mu Gusimbuka urikiramende, Masengo Gabriel wari wanabaye uwa mbere mu mwaka ushize, ni we wongeye guhesha ishema Umujyi wa Kigali yongera kubisubiramo.

Mu kubuguza igisoro mu byiciro byombi, ibikombe byasigaye i Kigali. Ni nyuma y’uko Niyonagize Alfred yabaye uwa mbere mu bagabo mu gihe mu bagore, Bampire Regis ari we waje imbere y’abandi.

Mu cyiciro cy’abagore muri Volleyball, igikombe cyatashye i Ngoma mu Burasirazuba mu gihe muri Basketball mu bagore, cyegukanywe na Kayonza nayo yo muri iyi Ntara.

Muri Sitball mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyegukanywe n’Akarere ka Kirehe mu Burasirazuba.

Mu Gusimbuka urukiramende mu bagore, Uwimana Lucier wo muri Kirehe, ni we waje imbere y’abandi.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ubwo yatangizaga umukino wa nyuma muri ruhago
Yafatanyije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique
Abafana bo bari benshi muri Stade ya Bugesera
Meya w’Umujyi wa Kigali ubwo yashyikirizwaga kimwe mu bikombe begukanye
Igikombe cya Basketball mu Bagabo, cyasigaye i Kigali
Ibikombe byinshi byongeye gusigara i Kigali
Ibyishimo byari byinshi kuri Masaka
Igikombe cya ruhago mu bagore, cyatashye i Nyamasheke
Abafana bo bari benshi kuri Stade ya Bugesera
Abayobozi babaga bahana ibitekerezo
Juno Kizigenza yasusurukije abaje kureba imikino ya nyuma
Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yahagurutsaga abafana bari baje kwihera ijisho iyi mikino
Umurenge wa Nyarugenge wabaye uwa kabiri nyuma gutsindwa na Masaka ibitego 6-3
Ni amarushanwa anagaragaza impano muri Volleyball
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagezaga ijambo ry’umunsi abitabiriye iyi mikino
Abasifuzi bayoboye imikino ya nyuma

UMUSEKE.RW

Share This Article