Hamaze kumenyekana imiryango 15,000 yazimye mu gihe cya Jenoside

Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y’iyi miryango kugira ngo itazibagirana.

Haracyakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane imiryango yose yazimye

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko imiryango yazimye ihora ku mutima wabo.

Ntagorama Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko hari imiryango myinshi azi yazimye.

Yagize ati “Umuryango wa Siliro Kagabo n’umugore we Kayitesi Ceciliya, umwana we wa mbere witwaga Muvunyi,  undi wa kabiri witwaga Uwacu François, ni abo mbasha kumenyamo abandi bari bato ntabwo mbibuka ariko nta n’umwe wasigaye bose barazimye.”

Niyoyita Egide utuye mu Karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka ikenda, ibyabaye byose abyibuka akaba avuga ko abantu basaga 100 bahungiye mu rugo rw’Umupasiteri, we na Nyiri urwo rugo ari bo bonyine barokotse igitero cy’Interahamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidel, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi n’ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka imiryango yazimye irenga  ibihumbi 15.

Iyi miryango ibarirwamo abantu basaga ibihumbi 68.

Uturere twa Karongi na Nyamagabe nitwo dufite imibare myinshi y’imiryango yazimye.

Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga 2000 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe aka Nyagatare gafite umuryango umwe wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.

- Advertisement -

Nsengiyaremye Fidel yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanze Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo ari zo zibasiwe cyane, Akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga ibihumbi bibiri, Nyamagabe niko gakurikira, twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’ingabo z’Abafaransa ari zihari.”

Avuga ko barimo gutekereza uburyo bashyiraho igitabo kivuga ku miryango yazimye bakacyandika neza, bagakora filime kuri iyo miryango mu buryo bwimbitse isobanura neza iyo miryango, n’uburyo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW