Umugore n’umugabo banganya ububasha mu rugo, ariko Itegeko hari abataryubahiriza

Kamonyi: Abanditsi b’Irangamimerere ku rwego rw’Imirenge n’abafite amategeko mu nshingano ku rwego rw’Akarere bavuga ko itegeko ry’abantu n’umuryango riha umugabo n’umugore inshingano zingana, ariko bamwe ngo bumva ko bagomba kuba abatware b’ingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Umugiraneza Martha

Mu biganiro byahuje izi nzego zifite gushyira mu bikorwa  amategeko mu Karere ka Kamonyi bavuga ko itegeko riha umugabo kuba umutware ryavuyeho, risumbuzwa iriha bombi umugabo n’umugore ububasha bungana, ariko bakavuga ko hari abataryumva bashaka kujya hejuru yaryo.

Itegeko ryo muri 2005, ryavugaga ko umugabo ari umutware w’urugo, kandi abagiye gushyingiranwa bazasezerana ko bazubahiriza ibikubiye muri iryo tegeko.

Abashinzwe Irangamimerere bo muri Kamonyi bavuga ko itegeko rishya rigenga  abantu n’umuryango risaba abagiye kubana ko bafite inshingano zingana mu kubaka Umuryango.

Gusa bamwe bakavuga ko iyo bamaze kubana, bamwe bakigendera ku itegeko rya mbere, bakambura ijambo abagore bashakanye bumva ko umugabo ari umutware w’urugo.

Bakavuga ko ku rundi ruhande hari na bamwe mu bagore bitwaza iryo tegeko rishya bagashaka gukandamiza abagabo babereka ko batakiri abatware b’ingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Umugiraneza Martha avuga ko hari inyigisho baha abagiye gusezerana mbere y’uko babishyiraho umukono.

Umugiraneza akavuga ko itegeko ribahitishamo uko bazacunga umutungo wabo, n’uko bazabana ntawe ubangamiye mugenzi we.

Yagize ati: “Hari abapfa imitungo, hari n’abumva ko bafite inshingano zitangana.”

- Advertisement -

Umugiraneza yatanze inama ko ibiganiro hagati y’abashakanye ari byo bigomba guhabwa umwanya munini mu rugo, ariko akavuga ko iyo binaniranye abashakanye bagomba kwiyambaza amategeko, aho kugera ku rwego rwo kwicana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, Karake Canisius avuga ko nubwo itegeko rivuga ko abubatse urugo banganya inshingano, ngo ababana bashobora kwitoramo Umuyobozi w’urugo, aho kuvuga ko urugo rugomba kuyoborwa na bombi.

Yagize ati: ”Uko byagenda kose Umuryango cyangwa urugo rugira Umuyobozi.”

Karake yavuze ko ibyinshi byazanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, akavuga ko ku giti cye abona bombi, umugabo n’umugore bakwiriye kwitoramo Umuyobozi w’urugo.

Me Kanyarushoki Juvens Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubufasha mu by’amategeko, avuga ko inshingano abo mu rugo bazinganya 50%, n’undi 50% gusa akavuga ko bibaye byiza bakwihitiramo uzayobora urugo nk’uko bikorwa ku micungire y’umutungo wabo.

Muri ibi biganiro, izi nzego zibukijwe ko hari impamvu 8 ziri mu itegeko, abashyingiranywe bashobora guheraho basaba gatanya. Abashinzwe Irangamimerere bavuga ko uburemba no kutabyara bitari mu itegeko hari bamwe mu bashakanye babyitwaza bagasaba gatanya.

Me Karake Canisius avuga ko nta bantu barenze umwe bashobora kwitoramo umuyobozi ndetse ko no mu rugo byagenda gutyo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.