Kigali: Hoteli 13 na Resitora 40 zashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB), rwatangaje ko hoteli 13 na resitora 40 zo mu Mujyi wa Kigali zashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abakozi, abakiliya n’abandi bose bakenera serivisi zihatangirwa basabwa kubanza kwipimisha kandi ibisubizo bikaba bigaragaza ko badafite Coronavirus.
Hotel zahawe amabwiriza yo gukora birinda Covid-19

Ibi byatangajwe ku wa 23 Kamena 2021 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. RDB yatangaje ko aya mabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi 7.

Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test.

Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima, uruhushya ariko rugatangwa na RBC.

RDB yavuze ko abakozi, abashaka serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na restaurant bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye, bagahabwa n’icyangombwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyemeza ko bamaze kwipimisha.

Mu bindi kandi resitora na hoteri zisabwa kwerakana umubare w’abantu bakira kandi batagomba kurenza 30% by’abo basanzwe bakira.

RDB yibukije ko ubukerarugendo buzakomeza ariko hubahirzwa amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Hoteli zashyiriweho amabwiriza mashya ni Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu & Kigali Convention Center Hotel, Kigali Serena Hotel na The Retreat Hotel, Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartment, Lemigo Hotel, Des Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments, na Grand Legacy Hotel.

Restaurant 40 zashyiriweho aya mabwiriza ni The Retreat Restaurant, Choose Kigali Restaurant, Meza Malonga Restaurant, Brachetto Restaurant, Soy Restaurant, Nyurah Restaurant, Inka Steak House, The Hut Restaurant, Epicurien Restaurant, Poivre Noir Restaurant, Repub Lounge na Kury Kingdom Restaurant, Java Restaurent-All, Riders Lounge, PIli Pili Restaurent. Sole Luna Restaurent, Brioche-All, Blackstone Restaurent, Bourbon Cofee, Select Boutique Restaurent, Bwok Reastaurent, Choma’d Bar and Grill, Y&T Cocktail bar, Fuschia, 360 Degres Pizza, Camelia-All, Dolce(Kwa Yves), Century Park (Tung Chinese, Billy’s Bistro and Chillax Louange), Heaven Holdings (Heaven&Fusion Restaurents). Cactus, Sundowner, Zen, Chez Lando Restaurent, Chez Robert, The Fork-All, Khan Khazana-All, Coco Been Restaurent, Lavana, Sakae Japanese &Korean Restaurent, Mumbai Spice Kitchen .

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kigali #RDB #Tourism #MINALOC #RBC