Menya imyanzuro 3 yavuye mu biganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi

Nyuma y’iminsi ibiri Abakuru b’Ibihugu, Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi wa DR.Congo bahuriye i Rubavu ku wa Gatanu n’i Goma kuri uyu wa Gatandatu, biyemeje imikoranire mu kubaka amahoro no guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame na Perezida Tshisekedi bagiranye ibiganiro haba i Rubavu n’i Goma

Itangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rigaragaza ko hasinywe amasezerano atatu y’imikoranire mu by’ubucuruzi.

Amasezerano ya mbere ajyanye Guteza Imbere no Kurinda ishoramari, yashyizweho umukono na Ba Minisitiri b’Ubucuruzi n’inganda ba buri gihugu.

Andi masezerano hagati ya Leta zombi ni ayo kubuza gusoresha igicuruzwa kimwe inshuro ebyiri no kurwanya inyereza ry’imisoro, yo yasinywe na ba Minisitiri b’Imari n’Igenamigambi kuri buri gihugu.

Amasezerano ya gatatu ajyanye n’imikoranire mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Sosiyete yita SAKIMA SA ikorera muri Kivu ya Ruguru na Maniema na DITHER Ltd.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DR.Congo rivuga ko iki gihugu gishimira u Rwanda kuba rwarakiriye abaturage bacyo neza igihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga tariki 22 Gicurasi 2021.

Mu bindi abakuru b’ibihugu baganirirye ni ubufatanye mu gucunga ibiza, bavuze ku cyorezo cya COVID-19 gikomeje kugariza Isi na Africa by’umwihariko no kurandura ibibazo biteza umutekano muke mu rwego rwo gufasha akarere kuba igicumbi cy’ishoramari.

Perezida Felix Tshisekedi ni we uyoboye Africa yunze Ubumwe
Perezida Paul Kagame i Goma yumva ubutumwa bwa mugenzi we Tshisekedi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #DRC #KagamePaul #FelixTshisekedi #RDB #MINECOFIN #MINCOM #Rubavu #Goma