Musanze: Abagore bakora ibifitanye isano n’ubukerarugendo barashima Ikigega Nzahurabukungu

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubukungu mu bukerarugendo bw’u Rwanda, Abagore bakora ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo bavuga ko bari kwiyubaka n’ubwo bari barazahajwe na Covid-19.

Umujyi wa Musanze ni umwe mu itera imbere cyane

 

Urwego rw’ubukerarugendo rwazamukanaga imbaraga mu Karere ka Musanze rwakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho kuva muri Werurwe 2020, hashyizweho amabwiriza akumira ibikorwa bihuza imbaga birimo n’iby’ubukerarugendo.

Nyuma y’amezi asaga atanu nta bikorwa by’ubukerarugendo n’inama zari ziteganyijwe zose zarahagaritswe, byongeye gufungurwa buhoro buhoro.

U Rwanda rwagabanyije ku kigero cya 86 ku ijana ibiciro byo gusura ingagi zo mu birunga ndetse ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere ry’u Rwanda (RDB) gishishikariza amahoteli gushyiraho uburyo bwo kureshya no korohereza abayagana.

Ku wa 8 Kamena 2020 hashyizweho Ikigega cyo kuzahura ubukungu kigamije kugoboka ubucuruzi bwazahajwe na Covid-19, Amahoteli yahawe Miliyari 50 Frw.

Iki kigega cyahaye umwihariko amahoteli n’ubukerarugendo mu kubifasha gusubukura ibikorwa no guhemba abakozi.

Abagore bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo mu Karere ka Musanze bavuga ko Covid-19 yateye ihungabana ku bukungu bwabo ariko bakaba bari kwiyubaka.

Alice Tumukunde ufite ikigo gitembereza ba mukerarugendo, avuga ko Covid-19 yazahaje akazi kabo ariko uko iminsi igenda itambuka bikaba biri kujya mu murongo mwiza kuko Leta y’u Rwanda yabashije kubafasha kuzahura bizinesi zabo.

- Advertisement -

Yagize ati “Leta yaradufashije nkanjye naringiye gufunga imiryango ariko ubu turakora nta kibazo.”

Avuga ko nyuma y’uko Leta ishyiriyeho Ikigega cyo kuzahura ubukungu yakoranye na Banki abasha kubona inguzanyo yamufashije gukomeza bizinesi ye, n’ubwo bitandukanye na mbere ya Covid-19, yizeye ko bizinesi ye itazakomwa mu nkokora n’iki cyorezo.

Leoncie Nkundimana ukora ubukerarugendo bushingiye ku bugeni mu Murenge wa Kinigi, avuga ko Covid-19 yatumye bamwe mubo bakoranaga bahagarika akazi kuko abakiriya bagabanutse.

Yagize ati “Ntago navuga ko akazi kameze neza 100% kuko abakiriya baragabanutse hari na bagenzi bacu batakaje imirimo.”

Mu rwego rwo kuzahura bizinesi ye, yabwiye UMUSEKE ko ari gukorana na BDF kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kuzahura ibikorwa bye.

Ati “ Naje kumva ko hari amafaranga atangwa yo kuzahura bizinesi, ubu ndi gukorana na BDF nuzuza ibisabwa ngo mbashe kuzahura bizinesi yanjye ntekanye.”

Uwambajimana Marie Louise ucuruza imitako irimo Ibiseke,ibihangano mu mashusho n’ibindi avuga ko bihabanye na mbere ubu icyashara cyagabanutse ariko hakaba hari icyizere kuko Abanyamahanga bakomeje kwiyongera mu gusura ingagi zo mu Birunga.

Uyu mubyeyi avuga ko aka kazi kamufashaga kurihira abana be ishuri.

Atangaza ko n’ubwo Leta yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu hari benshi mu bagore bataramenya imikorere yacyo ndetse n’ibigo by’imari na Banki bakaba batabibasobanurira.

Yagize ati “ Ntago ibigo by’imari bitubwira kuri iki kigega, uzengurutse nka hano muri Musanze ibisubizo by’Abagore kuri iki kigega byaza ari ntacyo tuzi, badusobanurire dukorane kuko twishyura neza kandi bizinesi zacu zarazahaye nawe nibyo ubona”

Bamwe mu banyamahoteli i Musanze  bavuganye na UMUSEKE bashima gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu kuko yabarinze ibihombo no gufunga imiryango kubera ingaruka za Covid-19 ku ishoramari ryabo.

Bahuriza ku kuba hari icyizere cy’uko ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza kugenda neza mu gihe Leta yakomeza kubishyigikira ndetse n’Abanyarwanda bagashyira hamwe mu guhashya Covid-19 ku butaka bw’u Rwanda.

BNR ivuga ko inguzanyo y’Ikigega cyo kuzahura ubukungu  itangwa ku rwunguko rw’umunani ku ijana (8%), ikishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri habariwemo n’igihe cy’ubusonerwe mbere yo gutangira kwishyura (grace period) cy’amezi atatu.

Usaba inguzanyo agomba kwerekana icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gihamya ko nta birarane by’imisoro afite kugeza mu mpera za Gashyantare 2020 nk’ikimenyetso cy’uko yari umusoreshwa mwiza mbere ya COVID-19.

RDB ivuga ko abakora ubukerarugendo bari kwiyongera n’ubwo bitandukanye nka mbere, by’umwihariko Ingagi zikaba ziri gusurwa cyane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu rwego kandi rwo kuzahura ubukerarugendo no kubuteza imbere , mu Karere ka Musanze hashyizweho kandi ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku igare.

Amagare yifashishwa mu gusura ibice nyaburanga bitandukanye, ni amagare aba mu kigo gitangirwamo amahugurwa mu bigendanye n‘amagare kiri mu Mujyi wa Musanze.

Abagore basabwa kwitabira ubu bukerarugendo bushya mu rwego rwo kurushaho guteza imbere iki gice cyitezweho kwinjiza atubutse mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aherutse gusaba abanyamahoteli kwitegura gukomeza gutanga serivisi nziza mu gihe COVID-19 izagenza make.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW