Rusizi: Abacuruzi 150 bajyiye gukorera muri  DR. Congo, Akarere gashinjwa kubigiramo uruhare

Abacuruzi banyuranye bakorera ku mupaka wa Rusizi I,  bavuze ko Akarere kabashyizeho amananiza bituma inzu z’ubucuruzi zabo zifunga bamwe bajya gukorera muri DR. Congo.

Abakorera i Rusizi bavuga ko bagenzi babo bagiye gucuririza muri DR Congo barenga kure 150

Bamwe mu bacuruzi bavuganye na RBA bavuze ko kuri ubu n’abaturanyi bo mu gihugu cya DR. Congo bazanaga ibicuruzwa byabo mu Rwanda badaheruka,  ibintu bavuga ko byagabanyije ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Umwe yagize ati “Meya mwaduhaye mwamuzanye  ibintu byaramaze kurenga, mumuzana nta kintu agishoboye. Ubuyobozi bw’Akarere na za Njyanama na Visi Mayor baraje bagura ingufuri bafunga buri muryango w’iduka kandi harimo n’ibicuruzwa, bagategeka ngo va aha   kuri Rusizi I mu Murenge wa Mururu ujye gukorera i Kamembe.”

Uyu muturage avuga ko uku gufunga kwabaye mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda.

Nyuma yo gufungirwa amaduka abacuruzi benshi bambutse bajya gucururiza muri DR.Congo.

Yemeza ko  byagize ingaruka ku ishoramari ndetse  no ku bukungu bwabo.

Ati “Nkanjye nshuruza imboga n’imbuto ariko kuva mu gitondo nta wumbaza ngo angurire n’imboga za Frw 100. Bose bibereye hariya muri Congo.”

Minisitiri w’Ubucurizi n’Inganda, Habyarimana Beata yavuze ko yihereye amaso uko ikibazo giteye maze yemeza ko bagiye gushaka uburyo gihabwa umurongo mu gihe  Coronavirus  izaba yatangiye kugabanya ubukana.

Ati “Twasanze mu gihe COVID-19  izaba itangiye kugabanya ubukana bwayo, twareba uko twagenda tworoshya. Twasanze bafite abushake, ibicuruzwa birahari ariko kubera inzitizi z’umupaka  niho abantu batabasha kuza ngo bagure cyangwa basubireyo.

- Advertisement -

Nibyo tuzaganiraho kugira tworoshye kandi twabonye ko bitanga icyizere. Harimo abagomba kugaruka kuko inzu zirahari kandi uburyo bwo gucuruza ni bwiza mu Rwanda kurusha ahandi.”

Yavuze ko azagaruka muri ako Karere agakorana inama n’abahagaririye abandi kugira ngo ikibazo gihabwe umurongo ukwiye.

Hari amakuru avuga ko aba bacuruzi bigiriye muri Congo ahanini bitewe n’imisoro ihanitse  bakwaga, nubwo Akarere ka Rusizi katabyemera.

Kugeza ubu AKarere ka Rusizi kemeza ko abacuruzi bamaze kwimurira ubucuruzi bwabo muri Congo babarurwa mu 150. Ni mu gihe abandi bacuruzi bo bemeza ko abarenga 6000 bamaze kugenda gukorera muri Congo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RBA

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW