Umushinga wa Green Gicumbi uratanga icyizere ku mibereho y’abaturage

Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, abaturage bafashijwe gusazura amashyamba yabo haterwa andi mashyamba, nyuma y’amezi atandatu gusa amashyamba avuguruwe babifashijwemo n’umushinga Green Gicumbi  aba baturage baratangaza ko hari icyizere ni cyinshi cy’ejo hazaza mu mibereh yabo. 

Umushinga ugamije gufasha abatuye Gicumbi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bigendeye ku kongerera amashyamba no kurwanya isuri

Bamwe mu baturage bari gufashwa na Green Gicumbi batangarije Umuseke ko mbere byari bigoye kumva uburyo bagiye gutema ibiti byabo byari bimaze imyaka irenga 20 hanyuma Leta ikabafasha mu gusazura ayo mashyamba yari ashaje.

Habanabakize Francois  utuye mu Murenge wa Byumba avuga ko ishyamba rye bariteye mu mwaka ushize kuko iryo yari afite ryari rimaze gusaza.

Ati “Iri shyamba bariteye mu mwaka ushize, kuko iryo nari mfite ryari rishaje ku buryo bimwe mu biti ryari rifite byari bimaze imyaka irenge 20, ariko twabwiwe ko bagiye kudufasha gusazura amashyamba yacu ntabwo twabyumvaga neza, twumvaga ko amashyamba yacu Leta igiye kuyatwambura.

Habanabakize avuga ko bumvaga ko nta burenganzira bazaba bafite ku mashyamba bazatererwa.

Abaturage bavuga ko bizeye iterambere mu bukungu igihe bategereje ko ibiti bateye nibimara gukura bizaba ishyamba ryose ubundi bakazabitemera rimwe bakabona amafaranga.

Mukazitoni Marie Louise avuga ko icyizere ari cyinshi mu gihe kizaza.

Ati “Ikizere ni cyinshi turabona ahubwo Leta yacu igiye kutugeza kure, ni byiza cyane kuko ubutaha natwe tuzajya tugurisha amapoto y’ibiti, tugurishe tubijyana no mu mahanga tubone amafaranga agaragara.”

Green Gicumbi kandi ngo yaje ari igisubizo ku bijyanye n’isuri, babaciriye imiringoti y’icyerekezo ifata amazi.

- Advertisement -

Mukazitoni ati “Habaga amazi menshi y’isuri amanuka, none aho umushinga wa Green Gicumbi waziye  baciyemo imirwanyasuri, amazi barayafata ibidukikije ntabwo bicyangirika.

Habanabakize Francois ni umwe mu bafashijwe gusazura ishyamba rye

Umuyobozi w’umushinga  Green Gicumbi muri Fonerwa, Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko abaturage b’i Gicumbi mbere batari bazi akamaro ko gusazura amashyama, ku buryo no ku yitaho byari ikibazo.

Ati “Kubwira abaturage guca imiringoti wasangaga akenshi babyinubira,  ariko ubu abenshi barimo barareba ingaruka nziza mu gihe gitoya, ibiti bikura vuba, igiti kikamara amezi atandatu gifite metero ebyiri,  ariko ubu ngubu rwose iyo bagiye gusazura barabirwanira.

Kagenza Jean Marie Vianney  yakomeje avuga ko bateganya gusazura hegitari zirenga hegitri 350 muri iyi mpeshyi.

Aya mashyamba atarasazurwa hari aho bagiye basanga hegitari imwe itanga  metero kibe mirongo ine, mirongo itanu, ariko ishyamba bari gusazura rishobora gutanga metero kibe 150, ni ukuvuga amasiteri 150 kuri hegitari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko hegitari zigera kuri 400 y’amashyamba yari yarangiritse zimaze kuvugururwa ndetse n’abaturage bagera ku 140 bari bafite amashyamba ku giti cyabo bamaze guhugurwa ku bijyanye n’imicungire irambye y’amashyamba binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi.

Akarere ka Gicumbi gafite amashyamba ku buso bwa Ha 23000. Mu myaka ibiri iri imbere barateganya byibura gusazura hegitari zigera ku 1500.

Kugeza ubu bageze kuri 15%  bashyira mu bikorwa umushinga  wa Green Gicumbi ku bijyanye n’ingengo y’imari, ariko ku kijyanye n’ibikorwa bari hejuru ya 25%.

Mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana  n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), iyi nkunga ikaba ari iyo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ni umushinga ukunze gukoresha cyane izina rya Green Gicumbi Project, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). Uyu mushinga ukazamara imyaka itandatu.

Habanabakize Francois utuye mu murenge wa Byumba avuga ko ishyamba rye bariteye mu mwaka ushize kuko iryo yarafite ryari rimaze gusaza
Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi muri Fonerwa Kagenza Jean Marie Vianney
Uri hagati umuyobozi wa Karere ka Gicumbi Ndayambaje Felix.
Uyu mushinga uzasiga ufashije Gicumbi kurwanya isuri no kongera amashyamba

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #FONERWA #GreenGicumbi #Gicumbi