Gasabo: Umugabo bamusanze mu giti amanitse bikekwa ko yiyahuye

Umurambo w’umugabo witwa Mpamira Marcel wari utuye mu Kagari ka Nkusi, mu Mudugudu wa Kigarama mu  Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo wagaragaye mu giti, bikekwa ko yiyahuye.

Mpamira Marcel ubuyobozi buvuga ko yari abanye neza n’abaturanyi be

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 ahagana saa moya za mugitondo.

Hari amakuru avuga ko mbere yo gufata icyo cyemezo yabanje kwandikira ibaruwa umugore we ikubiyemo ubutumwa bwanamuteye gufata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice yabwiye Umuseke ko batazi icyateye uyu mugabo w’abana batanu “kwivutsa ubuzima” cyane ko yari abanye neza n’abaturanyi be yewe n’umugore we.

Ndanga yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bivutsa ubuzima.

Ati “Nta muntu wakagombye kwiyambura ubuzima, ibibazo yaba afite ibyo ari byo byose yashobora kubikemura cyangwa ubuyobozi bukabikemura. Icyo nabwira abaturage ni uko iyo umuntu afite ikibazo agana inzego zishinzwe kubikemura ariko ntabwo ajya kwiyambura ubuzima muri buriya buryo.”

Umurambo w’uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50  wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW