Kigali: Pasiteri arakekwa gusambanya umwana w’imyaka 12

Pasiteri wo mu Itorero Inkuru Nziza aracyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Tariki ya 12 Nyakanga 2021, nibwo uyu mushumba yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyina w’umwana bicyekwa ko yasambanyijwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B.Thierry, yahamirije UMUSEKE ko uyu mushumba yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri RIB Station ya Nyarugenge.

Yagize ati “Ikirego cyarakiriwe, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12. Mu gihe umwana yoherejwe one stope Center Kacyiru.”

Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iki cyaha.

Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, yavuze ko iby’iyi nkuru atarabimenya neza. Yagize ati “Sindabimenya neza, ntegereje umwana we ngo aze ambwire uko bimeze, ariko natwe turaza kujya kubaza uko bimeze muri RIB.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Pasiteri Nkurikiye nta Torero yayoboraga. Ati : ” Ni pasiteri uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasengeraga mu Itorero rya Nyarugenge, ariko nta torero yayoboraga.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW