Urukiko rwasoje impaka, Kenneth Kaunda arashyingurwa

Perezida wa mbere wa Zambia, Kenneth Kaunda yashyinguwe aho Leta yari yagenwe ko ashyingurwa nyuma y’impaka zakuruwe na bamwe mu bana be bashakaga ko ashyingurwa aho bashaka.

Kenneth Kaunda ngo yari yasabye ko azashyingurwa iruhande rw’umugore we ariko ku nyungu z’igihugu siko byagenze

Kenneth Kaunda yaharaniye ubwigenge bwa Zambia afatwa nk’Intwari yashakaga ko Africa iba imwe.

Abo mu muryango wa Kaunda bavuga ko yavuzeko atazashyingurwa hamwe n’abandi ba Perezida ko ahubwo imva ye izegerezwa iy’umugore we mu isambu ye. Gusa Leta yo ivuga ko mu nyungu rusange agomba gushyingurwa ahagenewe Abaperezida.

Perezida Edgar Lungu ni we wayoboye imihango yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Kenneth Kaunda.

Kaunda, yapfuye tariki ya 17 Kamena afite imyaka 97, yategetse Zambia imyaka 27.

Hari hashize ibyumweru bibiri  birenga umurambo we utambagijwe mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abaturage bashobore kumusezeraho bwa nyuma, ari na ko abategetsi ba Afurika baza kumusezeraho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

- Advertisement -