Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa babwo basubije mu mashuri abangavu babyariye iwabo.
Abangavu babyariye iwabo bari munsi y’ imyaka 18 ubu bashyiriweho amashuri y”imyuga n’ubumenyingiro azabafasha kubona imirimo n’akazi bitagoranye.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Mukase Valentine avuga ko ingamba zo gusubiza uru rubyiruko mu mashuri, bazifashe nyuma yo kubona ko iki kibazo kimaze gufata intera ndende hakurikijwe imibare yabo bafite.
Mukase yavuze ko bahereye ku bangavu babyariye iwabo babasubiza mu mashuri y’imyuga.
Uyu Muyobozi avuga ko babashyiriyeho n”ingo mbonezakurire n’amarerero y’abana bonsa kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora iyi gahunda.
Yagize ati ”Baracyafite amahirwe yo kubaho igihugu kiracyabakunze kuko bafite imbaraga zo gukorera Imiryango yabo n’igihugu.”
Yavuze ko abenshi muri abo biga igihe cy’amezi 6 bakaba barangije ndetse kubona akazi bikaborohera.
Umutesi Chantal izina twahimbye uyu mwangavu avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 y’amavuko kuko umwana we wa mbere yamubyaye mu mwaka wa 2017, yongera kubyara uwa kabiri muri uyu mwaka wa 2022.
Yagize ati ”Njye n’abana banjye 2 twese dufashwa n’Umushinga kuko maze gaterwa inda iwacu bahise banyirukana ubu ndibana.”
Gusa uyu mukobwa avuga ko usibye gusubizwa mu shuri, ikigo yigamo kimuha n’akazi kugira ngo abashe kwita ku bana be.
- Advertisement -
Umuyobozi wungurije mu Muryango w’isanamitima ari nawo washinze ishuri, Nyirasafari Anne Marie avuga ko mu bangavu n’abana babo biga muri iri shuri babagenera ifunguro rigizwe n’igikoma, n’umugati bya mu gitondo irya saa sita n’iryo ku mugoroba.
Ati “Umuntu wese yavukiye kubaho neza twe tubanza gusana imitima mbere yo kubaha andi masomo asanzwe.”
Nyirasafari avuga ko abangavu babyariye iwabo, iyo bashoje amasomo babaha imirimo yoroheje bahemberwa ku munsi kugira ngo babone uko babaho kandi bakabaho neza.
Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko ahari ingo mbonezakurire n’amashuri abangavu babyariye iwabo bigamo bimaze gutanga umusaruro bikazana n’impinduka nkuko Umukozi ushinzwe gahunda z’ubukangurambaga muri iki kigo Dusingize Clémence abivuga.
Dusingize akavuga ko bahakura ubumenyi, bakanahahererwa indyo yuzuye n’ibindi bifasha umwana gukura neza hirindwa ikibazo cy’igwingira.
MUHIZI ELISEE / UMUSEKE.RW i Karongi