Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baratabaza amahanga

Mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kuvugwa inkuru nyinshi zijyanye n’intambara igisirikare cya Leta gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bakomee guhigwa

Ni intambara imaze gukura abaturage benshi mu byaho. Igisirikare cya Leta gishinja umutwe wa M23 kucyigabaho ibitero ariko na M23 nayo ikabyegeka kuri iyo.

Gusa ikibabaje ni uko Leta ya Congo, ishinja M23 gukorana n’uRwanda, ibintu bishyira mu kaga umuturage wese wa Congo uvuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bari guhigishwa uruhindu.

Bitandukanye n’ibyandikwa mu binyamakuru ko Abacongomani bavuga Ikinyarwanda bose bari guhigwa bukware. Abo mu bwoko bw’Abatutsi ubuzima bwabo buri mu mazi abira.

Bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu barimo Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda bivanze n’abacongomani, bakomeje gutoteza abo mu bwoko bw’abatutsi.

Izi ntagondwa z’abahutu nizo ziri gutera imbaraga insoresore z’abacongomani kwirara mu kwica, gutwika no guhohotera abacongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.

Ibi byose bigirwamo uruhare na Leta ya Congo yatereranye abatutsi ikigira nyoni nyinshi binyuze mu matangazo ikomeza gushyira hanze yo kuyobya uburari ko yamaganye imvugo z’urwango no gutoteza abavuga Ikinyarwanda.

Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo, yatangaje ko bamaze guta muri yombi bamwe rubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bamaze iminsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyenda y’igisirikare, bitwaje imihoro bavuga ko bari guhiga abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

Mu buhamya UMUSEKE wahawe n’umwe mu banyekongo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda, yavuze ko ubuzima bwabo buri mu kaga,  bari kwicwa nyamara Leta irebera, abona ko ari ivangura bakorerwa bityo ko hatagize igikorwa muri iki gihugu hagaragara Jenoside.

- Advertisement -

Yagize ati “ Abanyekongo  bo mu bwoko bw’Abatutsi, umuntu wese , uhereye kuri Goma, ukageza hano turi mu Mujyi wa Kinshasa, nta n’umwe ufite umutekano nk’umunyagihugu.Icyaha afite ashinjwa ni uko avuga ikinyarwanda.”

Yakomeje ati “Umuntu wese utarabutse akarenga inzu ye, ntabwo  agaruka.Ubu aho ndi mu birometero 100 uvuye mu Mujyi, ahantu ushobora kubona ubuhungiro ni muri za ambasade ariko kugira ngo nzagereyo , kugeza uyu mwanya ntabwo bishoboka.Kugira ngo bishoboke ni uko imiryango itabara ishobora kuza aho ndi ,nkava mu nzu ,ngahunga.”

Hashize iminsi ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO) na guverinoma y’iki gihugu byamaganye amagambo abiba amacakubiri, akangurira abaturage bamwe kwanga abandi.

Byavuzwe nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yakozwe mu mujyi wa Goma, ikibasira ibikorwa by’abanyarwanda n’Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.

Gusa uyu muturage yavuze ko ari ikinyoma Leta iri kubeshya ndetse iri kubigira iturufu kuko ubwicanyi n’amagambo abiba urwango akomeje gukorerwa abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.

Yagize ati “Ibi abantu bari kubona ku matangazo ya Leta ko  yahagaritse, itari kumwe n’ibikorwa by’urugomo, ni ukubeshya, nta n’umwe ashobora gutembera ngo akubwire ngo yageze aha n’aha,yahashye yabonye nta kibazo, nta Leta iturindiye umutekano,hoya,hoya, rwose. Dukeneye igikorwa kurusha amagambo ariko n’icyo gikorwa nta cyo turi kubona.”

Yakomeje ati “Ubu amanywa na n’ijoro kuri njye bimeze kimwe, ntabwo nkisinzira , umwanya wose agototsi kanyibye,ndasinzira ariko ntabwo mba nsinziriye bikwiriye.Igicuku cyose umuntu aba ategereje ko aza akakwica ,ari cyo kintu umuntu ategereje, kuko aho umuntu aba ari barakuzi. Bari gutegereza ko umututsi atarabuka, bakakwica,yaba umusirikare,yaba umuturage, bapfa kuba ari umututsi nta zindi mbabazi afitiwe muri uyu murwa wa Kinshasa.”

Usibye mu murwa mukuru i Kinshasa bari guhiga uvuga ikinyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, Uruhigi nk’uru rugeramiye abo mu Mijyi nka Lubumbashi, Uvira, Goma, Maniema, Mu Ntara ya Tanganyika i Bukavu n’ahandi.

Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko intambara ihagarara muri Congo ndetse inyeshyamba zikava mu birindiro  byazo mu bice ziheruka gufata.

Mu mwanzuro wa 8 wafatiwe muri iyo nama, uvuga ko amagambo y’urwango amaze iminsi mu kanwa n’Abayobozi bamwe n’abanyabwenge bo muri Congo ,(by’umwihariko agamije kugirira nabi Abanyarwanda n’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ) basabye ko bihagarara kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kabone amahoro.

Mu gihe amahanga atahaguruka ngo yamagane ibi bikorwa, nta cyabuza ko muri Congo haba Jenoside yahitana inzirakarengane z’abacongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.

NDEKEZI JOHNSON & TUYISHIME RAYMOND

UMUSEKE.RW