Umuhanzi Danny Vumbi yapfushije umubyeyi

Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu muziki nyarwanda kuri we ni agahinda kenshi, ndetse n’inshuti ze zikomeje kumwihanganisha kubera kubura umubyeyi.

Mama wa Danny Vumbi yitabye Imana

Kuri uyu wa 28 Kamena 2022 nibwo Mama wa Danny Vumbi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Danny Vumbi yatangaje ko umwaka ushize aribwo bamenye ko umukecuru arwaye umutima bagerageza kumuvuza aroroherwa.

Yagize ati “Yafataga imiti neza ndetse anakurikiza gahunda zose za muganga. Yari asigaye akomeye, ariko twatunguwe no kumva ko saa sita z’amanywa yikubise hasi ntabashe kubyuka.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa mu ga santere ka Kinyebebe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW