NYAMASHEKE: Abo mu miryango y’abikoreraga bishwe muri Jenoside bahawe inka

Mu Karere ka Nyamasheke bibutse abikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  abasigaye bo mu miryango 8 yabo baremerwa inka.

Abikorera mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko kugabira imiryango 8 y’abo mu bikoreraga bishwe muri Jenoside ari ukubasubizamo icyizere cy’ubuzima

Abari muri iki gikorwa bagiye kwibuka Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba mu Murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke.

Igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

NYIRANSABIMANA Brigitte atuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri ni umwe mu barokotse jenoside, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bari boroye amatungo menshi.

Ati “Mbere ya Jenoside twari tworoye, iyo umuntu yishimye ntabona icyo avuga. Bambwiye ko nzabona inka numva bidashoboka. Ngiye kujya mpinga neze.”

KANEZA Adolphe wo mu Mudugudu wa Bunyamanza mu  Kagari ka Rugari, mu Murenge wa Macuba na we yaremewe inka.

Ati “PSF ndayifata nk’abantu bafite indangagaciro b’indashikirwa, jenoside imaze imyaka 28 ihagaritswe mfite abana batanu, nta bushobozi bwo kugura amata, nta nka nari mfite, izo twari dufite mu miryango jenoside yarazijyanye nari ntarabasha kongera kugira imbaraga zo kwigurira inka. 

Guhera uyu munsi nshimye Imana ibahe umugisha, na bo ibaremere aho bidakunda ibafashe bikunde, inka bampaye ngiye kuyitaho nzakamira abaturanyi nibyara nanjye nzagira umuntu ndemera.”

UZAMUKUNDA Isabelle, Perezidante w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko igikorwa nk’iki ku rugaga rwabo ari ubwambere kibayeho kandi ko kizakomeza imyaka yose.

- Advertisement -

Ati “Aba twaremeye ni abo mu miryango y’abishwe ari abikorera, bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Twabatoranyije, ni abana ba bagenzi bacu kugira ngo bakomeze imibereho.”

UZAMUKUNDA Isabelle, Perezidante w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Nyamasheke

MUKANKUSI Athanasie ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ari igikorwa cyiza PSF bakoze.

Ati “Kuba batekereje kuremera bamwe mu bakomoka muri iyo miryango, benshi kera bari batunze bongere bagire amata ku ruhimbi nk’uko bari basanzwe bayafite, bagire kwiyubaka no kwiyomora ibikomere batewe na jenoside yakorewe abatutsi.”

Yavuze ko babasaba kwita ku matungo bahawe  kugira ngo azabagirire akamaro, azabateze imbere nk’uko abayabahaye babibifurije.

Mu karere ka Nyamasheke hamaze kubarurwa abantu 167 bikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Inka zahawe abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyamasheke
Abikorera mu Karere ka Nyamasheke bateguye iki gikorwa

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/I NYAMASHEKE.