Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Gakenke arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12.Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko yamaze gutabwa muri yombi.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo tariki ya 9 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Coko,Akagari ka Mbilima,Umudugu wa Akanduga mu Karere ka Gakenke.
Amakuru avuga ko kumugoroba wo kuwa 22 Ukwakira 2022, ari bwo uyu mugabo yafashe uwo mwana ubwo ababyeyi be bamutumaga amazi ku mugezi wa Mugera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko,Niyomwungeri Robert,yabwiye UMUSEKE ko yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati”Mu kwezi k’UKwakira nibwo twamenye amakuru ko uwo musore ashobora kuba yasambanyije uwo mwana, yahise atoroka turamushaka turamubura.Ejo ku gicamunsi nibwo yaje gufatirwa mu Kagari ka Mbilima mu gashyamba, afatwa atetse urukwavu yari amaze kwiba hafi aho ngaho.”
Yakomeje agira ati”Ni abaturage bamwifatiye ubwabo barangije baraduhamagara.Urumva bagiye kubona,babona umuriro ucumba mu ishyamba,bibaza ikibaye, bagiye kureba basanga niwe wari utetse urukwavu.Kubera ko bari basanzwe bazi ko akekwaho n’icyo cyaha cyindi, baratumenyesha, batumenyesheje dukorana n’inzego zisanzwe zidufasha ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.”
Gitifu Niyomwungeri yasabye urubyiruko gushaka icyo rukora rukareka ingeso mbi.
Yagize ati”Twagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, cyane ko muri aka Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Coko imikorere irahari.Bajya mu birombe bagakorera amafaranga, haba hari n’ushaka gushinga urugo akaba yarushinga afite icyerekezo.Abakuru nabo tukabagira inama yo kutohereza abana ahantu nk’aho ari bo bonyine.”
UMUSEKE wamenye amakuru uyu yari yaravuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.
- Advertisement -
Ukekwa kugeza ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacuaha Sitasiyo ya RULI mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW