Rurageretse hagati ya Perezida Ndayishimiye n’umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi

Ibintu bimaze gufata indi ntera binyuze mu guterana amagambo hagati ya Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi Reveriyano Ndikuriyo.

Haratutumba intambara hagati ya Perezida Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo

 Reveriyano Ndikuriyo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD aherutse guca amarenga yo gusimbura umutegetsi wageze ku ngoma bigoranye nk’uko igihumyo kigera ku Isi bikigoye.

Ndikuriyo avuga ko uwo mutegetsi yabanje kwiyorobeka yigira nk’uri kumwe n’Imana ariko ageze ku butegetsi yigira igihangange, agenda atyoza abo munsi ye adatekereza ko bamusimbura.

Ati “Agera ku butegetsi ashinga imbibi ukagira ngo ni isambu ya Se,.. Sogokuru yaravuze ngo umwe wese ategure uzamusimbura.”

Mu mvugo iteye ubwoba avuga ko iyo igihumyo gitangiye kubyimba gihita kibora ati “Aho gutegura abantu bakure bazamuke bazamusimbure, abatukisha hose, n’uko gusa Urucira Muka,..sinzi uko bavuga,…Imana ikora ukundi.”

Uyu mugabo aherutse kuvuga ko kuba umukuru w’igihugu yirirwa mu ngendo mu mahanga ntacyo bifasha igihugu.

Ati “Kuba umukuru ni byiza kwambara costume cyangwa ukurira indege bakurihiye itike ariko ntacyo uharanira bigufasha iki ?”

Perezida Ndayishimiye we yemeza ko ibihe Umukuru w’ishyaka yahoze asumbya imbaraga Umukuru w’igihugu bitazongera kubaho mu Burundi.

Avuga ko byari akajagari binateye isoni aho umukuru w’ishyaka yicaga agakiza nta jambo umukuru w’igihugu afite.

- Advertisement -

Ati ” None ntimubyibuka ? Minisitiri akakwangira kuvaho ngo umukuru w’ishyaka mutavuganye ntunkoraho, urumva umukuru w’ishyaka niwe wasanga ari umukuru w’igihugu.”

Perezida Ndayishimiye avuga ko i Burundi hari abayobozi bamaze kwiyumva nk’ibihangange kugera n’aho bumva ko bari hejuru y’amategeko n’igihugu.

Kuva Ndayishimiye yagenwa gusimbura Petero Nkurunziza, hari abari mu bushorishori bw’ishyaka CNDD–FDD n’igisirikare cy’u Burundi bamwijunditse kugeza magingo aya.

Abakurikira Politiki y’u Burundi bavuga ko uyu mwiryane mu bihangange byo mu ishyaka riri ku butegetsi zizasiga habaye akantu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW