Uganda ntishaka intambara muri Congo, irifuza ko habaho ibiganiro

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yose itemewe ihabarizwa, ariko ko ibigaro n’amahoro  muri Congo ari byo yo ishyize imbere .

Lt Gen Peter Elwelu, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ibi uyu mugaba mukuru wungirije yabitangaje ku wa 03 Ugushyingo 2022, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abahagarariye Ubumwe bw’Uburayi, byabereye muri Minisiteri y’Umutekano, n’abasezerewe mu ngabo, ifite icyicaro i Mbuya.

Iri tsinda ryari riyobowe n’umujyana wungirije w’uhagarariye ububanyi n’Amahanga mu Bumwe bw’Uburayi ushinzwe ibibera mu karere k’ibiyaga bigari, mu ihembe rya Afurika no mu Burengerazuba bw’inyanja y’Abahinde, Charles Stuart, aho baganiriye ku mutekano muri Somalia ndetse no mu Burasirazuba bwa Congo.

Uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’urusaku rw’imbunda, ari na ko n’abaturage bava mu byabo. Umutwe wa M23 na wo ukomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, FARDC, unigarurira tumwe mu duce twa Congo.

Uganda ni kimwe mu gihugu cyohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kugarurayo amahoro.

Lt Gen Elwelu aganira n’iryo tsinda rya EU, yavuze ko Uganda yiteguye gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza igihe imitwe yose itemewe ihakorera itsinzwe.

Agaruka ku mutwe wa M23 uri kurushaho gusatira umujyi wa Goma, Elwelu, yatangaje ko Uganda yifuza ko habaho ibiganiro no gushaka amahoro muri RD. Congo.

Abanye-Congo bakomeje gushyira mu majwi u Rwanda na Uganda babishinja gushyigikira umutwe M23 rwihishwa, ariko ibi bihugu birabihakana.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Uganda, agaruka kuri iki kibazo, yashimangiye ko “Uganda itashyigikira  M23 kuko byakwangiza umubano wayo na Congo ndetse ko kubera uwo mubano, byatumye bohereza ingabo muri Congo.”

- Advertisement -

Lt Gen Peter Elwelu yongeyeho ko “M23 yagakwiye gusubira mu birindiro byayo, mu gihe itegereje ko habaho ibiganiro.”

Yavuze ko umutwe wa M23 uzi neza ko mu gihe ingabo z’Akarere zaba zifashe icyemezo cyo kuwurwanya, bitafata amasaha makumyabiri n’ane utaratsindwa.

Uyu mutegetsi yavuze kandi ko akarere gakeneye gukorera hamwe mu guharanira amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko byatanga umusaruro kurushaho uyu mutwe  w’ingabo   ukoranye n’umuryango mpuzamahanga.

Uhagarariye Ubumwe bw’Uburayi EU, Charles Stuart yatangaje ko bashyigikiye  umutwe w’ingabo z’Akarere zizajya muri Congo kurinda ibikorwa remezo no gutuma imipaka yongera kuba urujya n’uruza, ibintu bizagirira inyungu n’abaturanyi ba Congo.

Umutwe wa M23 wo ukomeje gutsimbarara ko udashobora kuva ku izima mu gihe cyose leta itarubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano y’amahoro.

ISOOKO: UPDF Website

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW