Padiri Nturiye wakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

Padiri Edourd Nturiye uzwi ku izina rya Simba wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanakatirwa igifungo cya burundu yitabye Imana azize uburwayi.

Padiri Edourd yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Padiri Edourd yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022, aguye mu Bitaro bya Kabgayi.

Itangazo rigira riti “Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo ababajwe no kumenyesha abapadiri, abihayimana, abakristu, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Edourd Nturiye yitabye Imana kuri uyu wa Mbere.”

Padiri Edourd Nturiye wayoboye Seminar into ya Nyundo, yakatiwe igihano cyo gufungwa Burundi nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatanze ubuhamya bamushinje ko yishe, anicisha Abatutsi.

Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Kibuye mu 1996, rwamuhamije kuba yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugamije gutsemba Abatutsi bwahitanye abarenga 60 muri Seminari ya Nyundo mu 1994, icyo gihe urwo rukiko rwamuhaye igihano cy’urupfu, ariko ajuririra Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere ararekurwa.

Inkiko Gacaca zo mu mirenge ya Kimironko na Nyarugunga zatumwe gukorera ku Nyundo zongera kumuburanisha ahamwa n’ibyaha akatirwa igifungo cya burundu. Mu byaha byamuhamye birimo no kwicisha mugenzi we Padiri Adrien Nzanana.

Abatanze ubuhamya kandi bagiye bavuga ko Padiri Edourd Nturiye yagiye mu nama i Mahoko no gucumbika kwa Mwambutsa kuva ku wa 8 Mata 1994 ndetse ajya i Nyange kujya asomera misa Interahamwe.

Mu 2016 hacicikanye amafoto agaragaza Padiri Nturiye ari kumwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet basoma misa muri gereza ya Rubavu, ibintu byaje kwamaganwa na IBUKA yibaza niba uwahamijwe icyaha cya Jenoside akiri umupadiri.

- Advertisement -

Jean Claude Nkubito uzi uriya Mupadiri, mu butumwa yanyujije kuri Facebook, yagaragaje ko mu gihe yayoboraga Seminari Nto yo ku Nyundo yahinduye byinshi haba mu burere bw’abana, kubatoza gukora ibibafitiye akamaro, kuzamura imikino n’iterambere ry’icyo kigo muri rusange.

Cyakora yavuze ko ibindi bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside atabimenye.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW