WorldCup 2022: Impaka zirashize, Messi na Argentina batwaye igikombe

Ikipe y’Igihugu ya Argentina ni yo itwaye igikombe cy’Isi cy’umwaka wa 2022 cyakinirwaga mu gihugu cya Qatar, itsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3.

Lionel Messi wari ufite imipira ya zahabu 7, afite igikombe cyo muri America y’Epfo yaburaga gusa gutwara Igikombe cy’Isi

Mbere y’umukino havugwaga cyane abakinnyi babiri, Lionel Messi ku ruhande rwa Argentina, na Kylian Mbappe ku rundi ruhande.

Argentina yari yize neza umukino w’Ubufaransa yakinnye igice cya mbere, irusha cyane Ubufaransa, cyane hagati.

Ku munota wa 23 w’umukino, Argentina yatsinze penaliti ku ikosa Osmane Dembele yakoreye umukinnyi Angel Di Maria.

Angel Di Maria yashyizemo igiego cya kabiri, ku mupira yahawe na Alexis MacAllister ku munota wa 36. Byasaga n’ibirangiye, igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Umutoza Didier Deschamps yahise akuramo abakinnyi babiri, Olivier Giroud na Ousmane Dembele, yinjizamo Randal Kolo Muani na Marcus Thuram.

Igice cya mbere byabaye ibindi, Ubufaransa ku munota wa 80 bwishyuye kuri penaliti yatewe na Kylian Mbappe ku ikosa ryakorewe Kolo Muani mu rubuga rw’amahina.

Bidatinze cyane, ku munota wa 81′ n’ubundi Kylian Mbappe ku mupira yakinanye neza na Marcus Thuram yatsinze igitego biba 2-2.

Iminota 90 yarangiye ari uko bimeze. Iminota 30 y’inyongera, n’ubundi amahirwe ya mbere yabonywe na Argentina, ku munota wa Lionel Messi wakinnye neza, yatsinze igitego cya 3 cya Argentina ku makosa y’abakinnyi b’inyuma bibwiraga ko habayeho kurarira.

- Advertisement -
Umuzamu mwiza, Emiliano Martinez, Umukinnyi mwiza muto, Enzo Fernandez na Lionel Messi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa

Agrentina 3 naho Ubufaransa bufite ibitego 2. Kylian Mbappe yongeye kugarura Ubufaransa mu mukino atsinda igitego cya 3 kuri penaliti, n’ubundi ku ishoti yari ateye mu izamu rigarurwa n’ukuboko k’umukinnyi wa Argentina.

Kuri Penaliti, Argentina yabikoze ubwo yakuragamo Ubuholandi, muri iri rushanwa n’ubundi, Emiliano Martinez yakuyemo penaliti imwe y’Ubufaransa, yatewe na Kingsley Coman, naho umukinnyi, Aurelien Tchouameni yayiteye hanze.

Umukinnyi Lionel Messi ni we wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa, naho uwatsinze ibitego byinshi ni Kylian Mbappe.

Argentina yaherukaga gutwara igikombe cy’Isi mu mwaka wa 1986, ariko yanagitwaye mu mwaka wa 1978, bivuze ko igize ibikombe by’Isi bitatu.

Kylian Mbappe ni we watsinze ibitego byinshi

 

UPDATED  15/12/ 2022 Saa 00h43

Messi na Mbappe kuri Finale! Ikipe ya Maroc nta ko itagize!

Umukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri Ubufaransa bwatsinze Maorc/Morocco (2-0) buhita busanga Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.

Ku cyumweru ni Argentina ikina n’Ubufaransa

Qatar ntizibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi by’umwihariko kuri Africa. Ni bwo bwa mbere ikipe ya Africa igeze muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa, ndetse ni nab wo bwa mbere ikipe ya Africa yatsinze Brazil mu mkino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Kuri uyu wa Gatatu ariko ibitangaza ntibyabaye, Maroc yanganyije na Croatia, igatsinda Ububiligi, Espagne/Spain na Portugal, kuri benshi mu banyagihugu, na Africa muri rusange bari biteze ko ikindi gitangaza kiba igatsinda n’Ubufaransa.

Ntibyashobotse ariko ntako Maroc itagize! Ubufaransa si ikipe ntoya, bufite iki gikombe inshuro ebyiri, ndetse bwanageze ku mukino wa nyuma muri 2006. Igikomeye kurutaho muri uyu mwaka no mu myaka ine ishize, Ubufaransa bufite Kylian Mbappe.

Uyu Kylian Mbappe ku munota wa 5’ ku mupira Antoine Griezmann yazamukanye mu rubuga rw’amahina, yagerageje gutera mu izamu abakinnyi ba Maroc barawugarura, usanga Theo Hernandez aba awusunikiye mu rushundura, Ubufaransa buba bugize 1-0.

Kylian Mbappe yagoye cyane ikipe ya Maroc

Muri rusange Maroc ntiyahise itanga umukino, yakomeje gukina neza, ndetse ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, yahushije igetego ku mupira wavuye muri corner usanga umukinnyi wa Maroc ahagaze mu rubuga rw’amahina agerageza gutera agaramye, ku bw’amahirwe make umupira ugarurwa n’izamu.

Igice cya kabiri nab wo Maroc yakomeje gusatira ariko imipira myiza ibiri yari kuvamo igitego, abakinnyi b’Ubufaransa bayigaruriye ku murongo w’izamu.

Kabuhariwe Kylian Mbappe, ku munota wa 79’ yibye umugono abakinnyi b’inyuma ba Maroc bibwiraga ko bari bamujishe, acenga abagera kuri 5 ateye mu izamu umupira usanga Randal Kolo Muani wari umaze amasegonda 46 mu kibuga nyuma yo gusimbura Ousmane Dembele, aba atsnze igitego cya kabiri cy’Ubufaransa.

Ibitego bibiri ku busa (2-0) ni byo bifashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma, mu maso ya Perezida Emmanuel Macron wanasanze abakinnyi mu rwambariro yishimana na bo.

Abafana b’Ubufaransa batashye bishimye

Ku isi hose bahanze amaso umukino wa nyuma Kylian Mbappe ahura na Messi, ikipe ya Argentina yo yesezereye Croatia, iyi ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma ubwo Ubufaransa bwayistindaga 4-2 mu mwaka wa 2018

Lionel Messi na Kylian Mbappe bakinira Paris St.Germain, buri wese afite ibitego 5, gusa imihigo n’ibigwi byabo muri ruhago ntibyagereranywa, cyakora umwe arigira ku wundi.

Abafana Messi baramwifuriza gutwara igikombe cy’Isi akarwoherwa n’ibyo byishimo, ariko Kylian Mbappe na we atwaye igikombe cy’Isi yikurikiranya, ndetse ari na we mukinnyi watsinze ibitego byinshi, byakomeza kumuha amahirwe yo gufatwa nk’umukinnyi w’igihange uzavugwa nyuma y’ubwami bwa Messi na Cristiano Ronaldo.

Ni ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza, 2022, Argentina n’Ubufaransa bakina umukino wa nyuma. Ku wa Gatandatu Croatia na Maroc bazahatanira umwanya wa gatatu.

Hakimi ukonana na Mbappe yamuhaye umupira we umukino urangiye, basanzwe ari inshuti muri Paris St.Germain

 

UPDATED 13/12/2022 Saa 23h20

Messi na Argentina baraye kuri Finale

Umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy’isi, Argentina itsinze Croatia ibitego 3-0, Messi yongeye kugeza Argentina ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Lionel Messi n’uyu musore Julian Alvarez bahaye akazi gakomeye ikipe ya Croatia

Birashoboka ko Argentina igiye kubika igikombe cy’isi cya gatatu. Iyi kipe ifite icyakinwe mu 1978 no mu  1986. Argentina kandi yatsinzwe ku mukino wa nyuma muri 1930, 1990 no mu 2014 ubwo Ubudage bwagitwaraga.

Byasaga naho mbere y’umukino amakipe yombi ahabwa amahirwe, ariko mu kibuga byahindutse. Croatia yakinaga ishaka gutindana umupira, yaje gutungurwa hakiri kare na Argentina, ku mupira muremure wasanze umukinnyi Julian Alvarez usanzwe ukinira Manchester City ari wenyine arebana n’umunyezamu, Dominik Livakovic ndetse amukoreraho ikosa ryabyaye penaliti.

Nta kosa Messi ku munota wa 34 yayiteye ijyamo, biba 1-0.

Hadaciyeho umwanya munini, na none Julian Alvarez yanyuze mu bakinnyi b’inyuma ba Croatia atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 39.

Byari birangiye, byasabaga Croatia kuza gukina igice cya kabiri isabwa gutsinda ibitego bibiri nibura ikanganya ariko bayri bigoye urebye umukino wo gushyira hamwe Argentina irimo gukina.

Igice cya kabiri Croatia yagerageje kugumana umupira ariko biba iby’ubusa. Ku makosa y’abakinnyi b’inyuma nanone Messi yabacitse, ahereza umupira Julian Alvarez ashyiramo igitego cya gatatu, biba birarangiye.

Argentina igeze ku mukino wa nyuma itsinze Croatia 3-0.

Kuri uyu wa Gatatu, ku isaha ya saa 21h00 i Kigali, Ubufaransa burakina na Maroc/Morocco mu mukino wundi wa 1/2.

 

UPDATED 10/12/ 2022 Saa 20:28

Maroc yanditse amateka igera muri ½ itsinze Portugal

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yanditse amateka iba ikipe ya mbere muri Afurika igeze muri 12 cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi, mu mukino w’ishiraniro ihayemo isomo rya ruhago Portugal iyitsinda igitego 1-0.

Byari ibyishimo bidasanzwe nyima yo gutsinda Portugal ya Kizigenza Ronaldo

Ni umukino karundura wakinwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022, kuri sitade ya Al Thumama Stadium, imbere y’abafana barenga ibihumbi 44, uyobowe n’umusifuzi wo muri Argentine, Facundo Tello.

Amakipe yombi akaba yatangiranye ishyaka ariko ashaka intsinzi hakiri kare, gusa yaba Maroc na Portugal ntawashakaga kurekura ngo abe yabanzwa igitego.

Gusa umutoza wa Maroc Walid Regragui yakomeje gushyira ku murongo abasore be, ari nako abasaba gukora iyo bwagaba bakabanza igitego, maze ku munota wa 42, Youssef En-Nesyri afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Attia Allah, igice cya mbere kirangira Maroc iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza wa Portugal, Fernando Santos asa nuhindura imikinire ariko arushaho gusatira ashaka kwishyura igitego yari yatsinzwe yinjiza mu kibuga Cristiano Ronaldo wari wabanje ku gatebe.

Maroc yakomeje kubyitwaramo neza kugeza ku munota wa 90 w’umukino ubwo hashyirwagaho iminota 8 y’inyongera.

Maroc yakomeje kurinda izamu ryayo yirinda kwinjizwa igitego, gusa ku munota wa gatatu w’inyongera umunya Maroc, Cheddira Walid wari winjiye mu kibuga asimbuye yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita ahabwa itukura, gusa ntibacitse intege kugeza barangije umukino bakatishije itike ya ½ cy’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar ku gitego 1-0.

Maroc ikaba yanditse amateka kuko ibaye ikipe ya mbere muri Afurika ibashije kugera muri ½ cy’igikombe cy’Isi, gusa ntibigezeho biyigwiririye kuko yahangamuye ibihanganye birimo u Bubiligi, Espagne, Canada ndetse ikaba yarazamutse mu itsinda iriyoboye.

Maroc ikaba igombe gutegereza ikipe irarokoka hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza, akaba ariyo bazacakirana muri ½ cy’irangiza.

Ronaldo nyuma y’umukino yarize nk’umwana muto

Updated 10 Ugushyingo 2022 20h30

World Cup2022: Kuri penaliti Argentine igeze muri 1/2

Ikipe ya Argentina yahabwaga amahirwe menshi kurusha Ubuholandi ariko mu kibuga byahinduye isura, amakipe yombi yanganyi 2-2, bisaba ko Argentina itsinda penaliti nyinshi kurusha Ubuhalandi.

Lionel Messi ashimira umunyezamu Martinez wakuyemo penaliti 2

Umukino, mu minota ya mbere watangiye ukonje, amakipe yigana cyane, nta yo ishaka gutsindwa kare.

Argentina yarushaga Ubuhalandi kugaragaza ko ishaka igitego, ku mupira mwiza Lionel Messi yari afite nyuma y’urubuga rw’amahina, yibye umugono ab’inyuma b’ubuholandi ahereza umupira Nahuel Molina na we awushyira mu izamu.

Iminota 45 yarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Argentina yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 73 kuri penaliti. Byasaga n’ibirangiye, ku ikipe y’Ubuhalandi n’ubundi yarushwaga.

Gusa, umupira w’amaguru ugira ibyawo! Wout Weghorst ku mupira yahawe na Steven Berghuis yatsinze igitego, biba 2-1.

Ku isegonda rya nyuma Ubuhalandi bwabonye coup-franc iterwa neza mu mayeri menshi na Teun Koopmeiners n’ubundi Wout Weghorst ashyiramo igitego biba 2-2, umusifuzi ahita asifura.

Ikipe y’Ubuhalandi yavuyemo yagerageje kugora Argentina

Iminota 30 y’inyongera Argentina yabuze uburyo bwinshi harimo umupira wakubise ipoto ujya hanze ku isegonda rya nyuma ry’iminota y’inyongera.

Hiyambajwe penaliti, Ubuholandi bwabanje buzitera nabi, buhusha ebyiri zibanza, Argentina yo yahushize imwe, birangira ikipe ya Messi ikomeje itsinze penaliti 4-3.

Mu mukino wa 1/2 Argentina izahura na Croatia ku wa kabiri utaha.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino ibiri ya 1/4, Portugal ihura na Morocco/Maroc ku isaha ya saa 17h00 naho saa 21h00 Ubufaransa bukine n’Ubwongereza.

 

 

UPDATED 09/12/ 2022 at 20h15

Brazil iratashye, Croatia itsinze kuri penaliti

Umukino w’ibigugu bibiri mu mupira w’amaguru, Brazil irazwi kuko ifite ibikombe by’Isi byinshi, na Croatia ubushize yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’Ubufaransa. 

Luka Modric arwanira umupira na Neymar Junior

Wari umukino w’imibare myinshi, Croatia irakibuka uko bakina imikino ikomeye y’igikombe cy’Isi, naho Brazil mu myaka yashize kuva muri 2002 itwara igikombe cy’Isi, iyi kipe yakunze kuvamo itageze kure.

Iminota 45 ya mbere yaranzwe no kwigana ariko Brazil ikanyuzamo igasatira cyane, gusa Croatia yagaragaje ko izi kugarira.

Byarangiye ari 0-0, ndetse n’iminota 90 bigenda gutyo.

Intwaro ikomeye ya Croatia, uretse Luka Modric uba wazengereje abakinnyi bo hagati b’andi makipe, ikipe ye izi kumenya uko ibara iminota ya ngombwa mu mukino, ikagira umunyezamu ubu ushobora kuba ari mwiza muri iri rushanwa, Dominik Livakovic.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino hagiyeho inyongera. Brazil yabonye amahirwe yo kuyobora umukino, ku buryo bwiza abakinnyi Rodrigo yahererekanyije na Lucas Paqueta, byahaye amahirwe Neymar arinjira atsinada igitego ku munota wa 105.

Umunyezamu Dominik Livakovic na bagenzi be ba Croatia bishimira ko bakuyemo Brazil

Byari akazi katoroshye kuri Croatia, mu minota 15 nibura yasabwaga kwishyura icyo gitego. Kuri contre-attaque, Croatia yazamutse rimwe ku munota wa 117 Mislav Orsic wari winjiye mu minota y’inyongera asimbuye, yahereje umupira Bruno Petkovic wari wenyine hafi y’inyuma y’ahatererwa penaliti, yohereza urutambi mu izamu rya Alisson ubusanzwe ufatira ikipe ya Liverpool, ariko ntiyabasha kugera kuri uwo mupira, biba 1-1.

Kuri Penaliti Croatia yagaragaje ko bazi kuzitera, niho bazamukiye, batsinda 4-2 za Brazil. Croatia igeze muri 1/2 ubushize yari ku mukino wa nyuma itsindwa n’Ubufaranda.

Ku isaha ya saa 21h00 hari ibindi bigugu bibiri, Netherlands irakina na Argentina ya Lionel Messi.

Neymar amaze gutsinda igitego cya 77 mu ikipe ya Brazil ahita anganya ibitego na Pele

 

 

 

UPDATED  06/12/ 2022 Saa 23:15

Portugal na yo igeze muri 1/4 nyuma yo kwandagaza Ubusuwis

Okapi ya Portugal iherutse izindi zinjiye muri 1/8 mu mikino y’igikombe cy’Isi, umukino byari byitezwe ko ushobora gukomera ni wo woroheye cyane Portugal.

Portugal izahura na Maroc muri 1/4

Ubusuwisi ni ikipe ijya igorana ariko kuri uyu munsi yarushijwe bigaragara. Portugal yakinnye umukino wo kudaha amahirwe ikipe bahanganye ngo itekereze, buri kanya yabaga iyisatira.

Goncalo Ramos ku munota wa 17′ yatsinze icya mbere, Pepe ku munota wa 33′ yongeramo n’umutwe.

Ibitego bibiri ku busa mu gice cya mbere, byashobokaga ko Ubusuwisi bugaruka mu mukino ariko byanze.

Goncalo Ramos wakinnye neza ku munota wa 51′ yatsinze icya kabiri cye, biba 3-0.

Raphael Guerreiro na we yaje gushyiramo ikinei ku munota wa 55′ byasaga naho Ubusuwisi burangiye. Manuel Akanji ku munota wa  58′ yabashije gushyiramo impozamarira, biba 4-1.

Goncalo Ramos yatsinze icya gatatu ku munota wa 67′ aba uwa mbere muri iki gikombe cy’Isi utsinze hat-trick, ubwo Portugal igira 5-1.

Rafael Leao wari usimbuye ku munota wa 90 yasoje akazi biba 6-1.

Amakipe 8 ageze muri 1/4:

 

UPDATED 06/12/2022 Saa 20h05

Maroc igejeje Africa muri 1/4 ikuyemo Espagne

Ikipe imwe yo ku mugabane wa Africa yari isigaye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, ibashije kugera muri 1/4 nyuma yo guhigika igihangange, Espagne/Spain ndetse inafite igikombe cyaniwe muri Africa y’Epfo mu 2010.

Ikipe ya Maroc igeze muri 1/4 mu mikino y’igikombe cy’Isi

Ku rupapuro Espagne yahabwaga amahirwe ariko Maroc ni ikipe yagaragaje mu matsinda ko ikomeye. Yanganyije na Croatia, itsinda Ububigi ndetse na Canada.

Umukino wari ufunguye, amakipe yombi ajya gukina umukino usa, ariko Espagne ikagumana cyane umupira, byatumye Maroc ikina isa n’isubira inyuma ariko igakina counter-attack.

Iminota yose 90 yarangiye ari 0-0, ndetse n’inyongera irangira gutyo.

Kuri penaliti, Espagne yabanje gutera, irahusha, ndetse n’izindi ebyiri irazihusha, Maroc yinjiza penaliti eshatu, umukino urangira gutyo ari Maroc izamutse.

Iyi kipe irategereza izamuka hagati ya Portugal n’Ubusuwisi byo bikina saa 21h00.

Yassine Bounou bita Bono yakuyemo penaliti 3 za Espagne

 

UPDATED 05/12/2022 Saa 23:40

World Cup2022: Samba Boys ba Brazil bageze muri ¼

Ikipe y’Igihugu ya Brazil yinjiye muri ¼ mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi itsinze Korea Republic ibitego 4-1.

Ikipe ya Brazil yazirikanye Edson Arantes do Nascimento, uzwi nka Pelé ubu urembye

Brazil yasoje akazi hakiri kare. Ku munota wa 7, Vinicius Junior yatsinze igitego, kuri penaliti Neymar asubyamo ku munota wa 13′.

Harimo kwibazwa umubare w’ibitego biza kuboneka mu mukino. Ku munota wa 29 w’umukino Richarlson yongeyemo, biba 3-0.

Ku munota wa 36, Lucas Paqueta yashyizemo ikindi gitego biba 4-0. Byasaga naho Brazil iri mu myitozo mu minota 45 y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Korea yinyaye mu isunzu ikina neza, ndetse Seung-Ho Paik ku munota wa 76 atsinda igitego cy’impozamarira.

Brazil muri ¼ izahura na Croatia.

Indi mikino ya 1/8 izaba kuri uyu wa Kabiri, hazabanza Maroc/Morocco ikina na Espagne/Spain ku isaha ya saa 17h00, naho nyuma saa 21:00 Portugal ikine n’Ubusuwisi/ Switzerland.

 

UPDATED 05/12/2022 Saa 20h05

Bwa mbere hiyambajwe penaliti, Croatia iba ari yo izamuka

Ikipe ya Croatia, ni yo izamutse muri 1/4 byuma yo gutsinda Ubuyapani bigoranye kuri penaliti, (3-1), umukino wari warangiye ari 1-1, ndetse n’iminota y’inyongera 30 irangira nta gihindutse.

Umunyezamu Dominik Livakovic wakuyemo penaliti 3mu mukino umwe

Mu kibuga ikipe ya Luka Modric yahabwaga amahirwe imbere y’Ubuyapani budafite abankinnyi bazwi cyane ku isi, ariko bakina umukino baziranyeho, ndetse bakamenya kugarira cyane no kudacika intege ngo bibakure mu mukino.

Bitunguranye Ubuyapani bwabonye igitego ku munota wa 43 w’igice cya mbere, cyatsinzwe na Daizen Maeda ndetse iminota 45 irangira gutyo.

Croatia ubushize yagez eku mukino wa nyuma yari igiye gutungurwa nk’uko byagendekeye Ubudage na Espagne/Spain zombi zatsinzwe n’Ubuyapani mu mikino y’amatsinda.

Ivan Perisic ku munota wa 55 yabonye izamu ku mupira yateye n’umutwe.

Umukino w’Ubuyapani na Croatia iminota 90 irangira uko, n’inyongera ntiyagira icyo ihindura. Hari hategerejwe penaliti, Abayapani batangiye nabi bahusha ebyiri zibanza, Croatia yo irazinjiza.

Umukinnyi wa Croatia yahushije penaliti ya gatatu, Ubuyapani bwo burayinjiza. Penaliti ya 4 y’Ubuyapani bwayihushije, Croatia irayinjiza biba birangiye gutyo, ari penaliti 3-1.

Undi mukino wa 1/8 urahuza Brazil na Korea y’Epfo saa 21h00.

 

UPDATED 05/12/2022 Saa 15h25

Perezida Macky Sall yishimiye ko Senegal iri mu makipe 16 akomeye ku isi

Kuri bamwe ikipe ya Senegal ntiyitwaye neza mu mukino wa 1/8 cy’irangiza, ubwo Ubwongereza bwayitsindaga ibitego 3-0, ndetse igasezererwa.

Ikipe y’Igihugu ya Senegal

Perezida wa Senegal, Macky Sall yavuze ko gutsindwa bya kariya kageni nta kundi byari kugenda kuko ikipe y’igihugu cye yakinnye idafite abakinnyi bakomeye.

Ati “Nshiti Intare (ikipe ya Senegal yitwa Intare za Teranga), ntabwo mwananiwe. Mwakinnye mudafite Sadio [Mane], [Cheikhou] Kouyate na [Idrissa] Gana. Muri mu makipe 16 ya mbere ku isi, Ubwongereza bwari ikipe ikomeye muhanganye.”

Ubwongereza nyuma yo gutsinda Senegal buzahura n’Ubufaransa mu mukino utoroshye wa ¼ ikipe y’Ubufaransa yo yatsinze Poland/Pologne 3-1.

Sadio Mane wavunitse bitunguranye imikino y’igikombe cy’isi yegereje, yashimye uko bagenzi be bakinnye.

Ati “Bavandimwe mwaguye mufite intwaro mu kiganza. Abaturage babishimiye uko mwitwaye, byashimishije abafana, ndetse muharanira ibendera ry’igihugu mu buryo bwa bukwiye. Mugire umurava, kwiga birakomeje. Tuzarwanira ibindi bihembo Imana nibishaka.”

Indi mikino ya 1/8 itegerejwe uyu munsi. Ku isaha ya saa 17h00 i Kigali, Ubuyapani burakina na Croatia, naho saa 21:00 Brazil ikine na Korea y’Epfo.

Ubuyapani na Korea y’Epfo ni yo makipe abiri ya Asia asigaye mu irushanwa nyuma ya Qatar, Saudi Arabia, na Iran zasezerewe, mu gihe Africa ifigaranyemo Maroc/Morocco.

 

 UPDATED 04/12/ 2022 Saa 19h15

Kylian Mbappe afashije Ubufaransa kujya muri ¼

Umupira mwiza hagati y’Ubufaransa na Poland/Pologne, ikipe ifite igikombe cy’isi igaragaje ko ifite inyota yo kukigumana.

Kylian Mbappe na Olivier Giroud ni bo batsindiye Ubufaransa

Pologne ni yo yakinnye umwanya munini mu gice cya mbere, ariko kumena urukuta rw’Abafaransa byagoranye.

Ku munota wa 44 ku mupira Kylian Mbappe yahaye Olivier Giroud atazuyaje yahise awushyira mu izamu, Ubufaransa burangiza iminota 45 buyoboye 1-0.

Olivier Giroud ufite imyaka 36, akomeje guca imihigo, ubu noneho yarushije abanda bose bakiniye Ubufaransa ibitego, aho amaze kugira 52.

Igice cya kabiri, Poland n’ubundi yari ifite umupira kurusha Ubufaransa, ariko ikipe ya Didier Deschamps yari izi aho yakira umupira ndetse n’icyo ishaka.

Ku kuzamuka kw’abakinnyi hafi ya bose ba Poland, byahaye Ubufaransa gukora conter-attack ku mupira wambuwe mu rubuga rw’amahina na Antoine Griezmann, awuha Giroud na we ashakisha Dembele, na we awuha Mbappe atazuyaje yohereza rutura y’ishoti ifite umuvuduko wa Km 47 ku isaha, uruhukira mu izamu, 2-0 ku munota wa 74, Poland yari irangiye.

Ubufaransa bwabonye ikindi gitego cya Mbappe na bwo ku ishoti rikomeye, aba atsinze igitego cya 16 ku myaka ye 23.

Poland yabonye impzamarira kuri penaliti yatewe na Robert Lewandowsky ku mupira Dayot Upamecano yakoreye mu rubuga.

Ubufaransa busanze Ubuholandi, na Argentina zamaze kugera muri 1/4. Ubuholandi bwatsinze Leta zunze ubumwe za America 3-1, naho Argentina yatsinze Australia 2-1.

Ku isaha ya saa tatu (21h00) Ubwongereza burakina na Senegal.

Mbappe yishimira igitego

 

UPDATED 03/12/ 2022 Saa 19h35

Ubuholandi bubimburiye ibindi bihugu kugera muri 1/4

Ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi, les Oranges ibaye iya mbere igiye muri kimwe cya kane mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, butsinze Leta zunze ubumwe za America 3-1.

Ubuholandi bwinjiye muri 1/4 mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Noneho nta gutungurana kubayeho, Ubuholandi bwahabwaga amahirwe ku rupapuro kurusha ikipe ya Leta zunze ubumwe za America.

Kare cyane, ku munota wa 10 w’igice cya mbere Memphis Depay yatsinze igitego cya mbere, ndetse ku munota wa 45, Daley Blind atsinda icya kabiri, biba 2-0.

America yashyuhije umukino ku munota wa 76 w’umukino, ubwo Haji Wright yatsindaga igitego, biba 2-1.

Bidatinze  Denzel Dumfries ku munota wa 81 yashimangiye intsinzi, Ubuholandi buba burangije umukino 3-1.

Undi mukino wa 1/8 urahuza Argentina na Australia (Saa 21h00 i Kigali). Ikipe ya Messi ni yo ihabwa amahirwe.

 

UPDATED 02/12/ 2022 Saa 23h50  

Cameroon ikoze amateka kuri Brazil, Ghana yo yihimuye kuri Uruguay

Imikino y’amatsinda mu gikombe cy’Isi yashyizweho akadomo, kuri uyu munsi wa nyuma amakipe abiri ahagarariye Africa, Ghana na Cameroon zombi ziratashye, ariko zitahanye ibyishimo bicagase.

Vincent Aboubakar yishimira igitego cye cyatumye Cameroon ikora amateka

Umukono wabaye saa tatu z’ijoro, Brazil yamaze gukatisha itike ya 1/8 cy’irangiza yakinnye na Cameroon. Nubwo impamvu zo gutsinda umukino zari zitandukanye, mu itsinda G, Brazil yari ifite amanota 6, Ubusuwisi bufite 3, Cameroon 1, na Serbia 1.

Byasabaga Cameroon gutsinda Brazil igategereza ibiva mu mukino wa Serbia. Ku munota wa 81 nibwo Vincent Aboubakar yatsindiye Cameroon igitego, birangira ari 1-0.

Mu wundi mukino Serbia yatsinzwe n’Ubusuwisi 3-2, bituma Ubusuwisi bugira amanota 6 buba burakomeje, ndetse na Brazil.

Vincent Aboubakar yeretswe ikarita itukura

Cameroon ntikomeje muri 1/8, ariko abafana bayo batashye basekamo gake nyuma yo gukuraho umuhigo wo kuba nta kipe n’imwe ya Africa yari bwabashe gutsinda ikigugu Brazil mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Mu mikino yo mu itsinda H, indi kipe ya Africa, Ghana na yo yasezerewe mu matsinda, nyuma yo  gutsindwa na Uruguay 2-0.

Iyi kipe yasabwaga gutsinda kuko yari ifite amanota 3, naho Uruguay ifite inota rimwe. Mu wundi mukino Portugal yari yaramaze gukomeza, yakinnye na Korea y’Epfo.

Korea y’Epfo yikoreye akazi itsinda umukino 2-1.

Kuki abatuye Ghana na bamwe mu bakunda ruhago muri Africa bishimye mo gake? Muri 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Africa y’Epfo, umukinnyi Luis Suarez yafashe umupira wari kuvamo igitego, ahabwa ikarita itukura, ariko penaliti icyo gihe yahawe Ghana barayihusha.

Luis Suarez na we yatashye arira

Kuri uyu wa Gatanu, Uruguay yasabwaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ikomeze, ariko Ghana iyibana ibamba, Luis Suarez na we ataha arira!

Nubwo Ghana yasezerewe, yajyanye na Uruguay, bamwe bagaragaje ko harimo kwihorera.

Amakipe ageze muri 1/8 yose ubwo yamenyekanye, ndetse imikino iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukuboza, 2022.

 

UPDATED 02/12/ 2022 Saa 00h10

Amateka muri Qatar, Ubudage n’Ububiligi basezerewe rugikubita

Imikino y’Igikombe cy’Isi ibera muri Qatar, ibigugu bikomeje guhirima, Ubudage n’Ububiligi ni ibihugu byahabwaga amahirwe yo kugera kure, byombi bitashye bitarenze amajonjora.

Ubudage bwasezerewe nubwo bwatsinze Costa Rica

Kuri uyu wa Kane Ubudage na Costa Rica wari umukino utegerejwe na benshi nga hamenyekane niba Ubudage bukora ibyo bwasabwaga ngo bukomeze kuko bwatangiye nabi irushanwa butsindwa n’Ubuyapani, (2-1), ndetse bunanganya na Espagne/Spain (1-1).

Imibare yari ikomeye, Ubuyapani gutsinda Espagne byasaga no kugasabwa kuzamuka ikirunga cya Kalisimbi mu isaha imwe n’iminota 30, ariko Abayapani ntibajya bemera gutsindwa igihe bagihumeka!

Mu minota ya mbere Espagne n’Ubudage byari byakomeje.

Alvaro Morata ku munota wa 11 w’umukino yari amaze kurunguruka izamu ry’Ubuyapani, ku mupira yahawe na Cesar Azpilicueta, iki gihe Espagne yari mu mibare myiza ifite amanota 7 ndetse iyoboye itsinda.

Ku rundi ruhande, Serge Gnabry yari yamaze gutsinda igitego cy’Ubudage, nab wo bwasaga n’ubufashe umwanya wa kabiri, umupira yari awuhawe na David Raum.

Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar ntikizibagirana mu mateka ya ruhago, ibigugu byakomeje gutungurwa, ibindi birasezererwa.

Ubuyapani bukwiye icyubahiro cyabwo dore ko bwatsinze Ubudage mu mukino wabanje mu itsinda, bwasabwaga gutsinda nta kindi.

Ritsu Doan yarijije Abayapani kubera ibyishimo, ubwo yishyuraga igitego ku munota wa 48′, ku mupira yahawe na Junya Ito, biba 1-1.

Ubuyapani bwasabwaga gutsinda kandi bwabikoze

Ku ruhande rw’Ubudage byari byahinduye isura, Costa Rica na yo yagaragaje ko atari agafu k’imvugwarimwe, ku munota wa 58 Yeltsin Tejeda yari yishyuye Ubudage, ari 1-1.

Ibigugu muri ruhago akabyo kari kashobotse! Nyuma y’iminota itatu gusa, Ao Tanaka yatsinze igitego cya kabiri cy’Ubuyapani, ku bwitange bw’umukinnyi Kaoru Mitoma wagaruye umupira uri ku murongo, usanga Ao mu rw’amahina, na we ahita ashyiramo ategereza VAR.

Mukasanga Salima uretse kuba yaranditse amateka akaba umugore wa mbere muri Africa usifuye Igikombe cy’Isi, kuri uyu mukino na bwo yigaragaje, ubwo hari hategerejwe icyemezo cya VAR cyo kwemeza igitego cy’Ubuyapani.

Kuri bamwe mu Bayapani bavugaga ishapure, abanda bari bazinze inyatsi bakoresheje intoki, VAR yaje kwemeza ko umupira utarenze, Ubuyapani buba buyoboye umukino 2-1.

Ku kibuga cy’Ubudage na Costa Rica naho byari byahindutse, umunyazamu Manuel Neuer yitsinze igitego, Costa Rica ihita iyobora umukino 2-1.

Ubudage bwasabwaga gutsinda bugategereza ko Espagne yishyura Ubuyapani. Gupfa no gukira, Ubudage bwabonye ibindi bitego bitatu, Kai Havertz ku munota wa 73, aherejwe na Niclas Fullkrug, asubbyamo ku munota wa 85 kuri iyi nshuro yari aherejwe na Serge Gnabry, ndetse na Niclas Fullkrug atsinda igitego cya kane ku munota wa 89 aherejwe na Leroy Sane.

Umukino warangiye Ubudage butsinze 4-2, ariko ntacyo bimaze kuko Ubuyapani bwatsinze Espagne 2-1.

Ubudage bwari busezerewe, ndetse bujyana na Costa Rica muri iri tsinda E, hazamutse Ubuyapani na Espagne.

Mu itsinda F, Ububiligi bwasezerewe nyuma yo kunganya na Croatia 0-0, nyamara umukinnyi Romelu Rukaku yabonye amahirwe arenga ane imbere y’izamu yirangaraho.

Maroc/Morocco ntiyari gukora ikosa kuko yari ifite amanota 4, nyuma yo kunganya na Croatia, igatsinda Ububiligi, yanatsinze Canada 2-1, bituma izamuka iyoboye itsinda, iba ikipe ya kabiri ya Africa yinjiye muri 1/8 nyuma ya Senegal.

Kuri uyu wa Gatanu, ku isaha ya 17h00 i Kigali, mu itsinda H, Ghana ifite amanota 3 irakina na Uruguay ifite inota 1, Korea y’Epfo irakina na Portugal. Hano Portugal yarakomeje, ariko andi makipe yose afite amahorwe bitewe n’uko aza kwitwara mu mukino.

Gusa, Ghana ihagarariye Africa irasabwa gutsinda.

Mu itsinda G, ikipe ya Cameroon irakina na Brazil, iyi Brazil yamaze kubona itike, Cameroon birayisaba gitsinda igategereza ibiba hagati ya Serbia ifite inota 1 n’Ubusuwisi/Switzerland bufite amanota 3.

Ububiligi na bwo bwasezerewe

 

UPDATED 30/11/2022 Saa 01h25

Yes We Can! America yinjiye muri 1/8 itsinze Iran

Ntabwo byari akazi koroshye na gato kuri Amarica kwinjira muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi rikomeje kubera muri Qatar.

Christian Pulisic ku munota wa 38 w’igice cya mbere ni we watsinze igitego cya USA

Iran na America zarushanyaga inota rimwe gusa, America ifite amanota 2, naho Iran ifite amanota 3, imwe yari gutsinda byari kuyiha uburenganzira bwo gukomeza.

Umukino wari ugoye, urimo ishyaka kuri buri ruhande.

America yakinnye neza umukino wihuta mu gice cya mbere, yotsa igitutu Iran, ndetse ibona igitego cyatsinzwe na Christian Pulisic ku munota wa 38 w’igice cya mbere, ku mupira w’umutwe yaherejwe na Sergino Dest.

Igitego cyimwe cyari gihagije kuri America ngo ikomeze. Ni na ko byagenze Iran yakomeje gushakisha amayeri y’inzira zo kwishyura birananirana, umukino urangira ari 1-0.

Ubwongereza bwazamutse muri iri tsinda B bufite amanota 7 nyuma yo gustinda Wales 3-0.

Marcus Rashford yafunguye amazamu ku munota wa 50′, Phil Foden yungamo haciyeho umunota umwe, na none Marcus Rashford asoza akazi ku munota wa 68.

Umukino wa Iran na USA ntiwari woroshye

Tariki 3 Ukuboza, Ubwongereza buzahura na Senegal, naho Ubuholande buzahura na Letza zunze ubumwe za America.

Kuri uyu wa Kane, harabanza imikino yo mu itsinda D ikinwa saa 17h00 z’i Kigali

Australia ifite amanota atatu irahura na Denmark ifite inota rimwe. Bivuze ko zombi zifite amahirwe yo gukomeza, ariko buri kipe irasabwa gutsinda indi zigategereza umukino w’Ubufaransa bwabonye itike ya 1/8, bwo buri bukine na Tunisia, na yo ifite inota rimwe.

Mu itsinda C, imikino iraba saa 21h00, Poland/Pologne ishobora kubabaza Argentina igihe yayitsinda, Messi na bagenzi be barataha. Igihe batsinda byinshi Poland biraha amahirwe Mexico cyangwa Saudi Arabia yo kuba zakomeza, kuko zose muri iri tsinda zifite amahirwe yo gusezererwa cyangwa gukomeza.

Poland ifite amanota 4, Argentina ifite amanota 3 ndetse na Saudi Arabia ifite 3, naho Mexico ifite inota rimwe.

Christian Pulisic yababaye ubwo yatsindaga igitego yagonze umunyezamu wa Iran
Weah yatsinze igitego ariko bavuga ko yaraririye
Ikipe ya Iran

 

Updated 29/11/2022 saa 19h25

Senegal uruzi irarwambutse, itsinze umukino yasabwaga gutsinda

Africa nibura yizeye gukomeza kureba imikino y’igikombe cy’Isi ya kimw en’umunani, ifitemo abayihagarariye, Senegal ifite igikombe cya Africa ibashije kuhagera itsinze Ecuador/Equateur 2-1.

Kalidou Koulibaly yishimira igitego kigejeje Senegal muri 1/8

Wari umukino wo gupfa no gukira, Senegal yari ifite amanota atatu ikeneye andi atatu ngo igire atandatu, isohoke mu istinda ari iya kabiri, kuko Ubuholande bwo bwari bufite amanota ane, bitegereje atatu bukura kuri Qatar.

Ubuholanidi bwatsinze Qatar bugira amanota 7.

Ecuador yari ifite amanota ane, nay o yari itegereje gusa kuba yanganya na Senegal, ikagira atanu, ubwo Senegal igasigara.

Mu kibuga Senegal nubwo yagize ibyago ikabura kizigenza, Sadio Mane, benshi bari bayifitiye icyizere urebye abakinnyi ifite bafite uburambe kandi bakina mu makipe akomeye.

Gusa, ntibihagije kuko muri 2022 nta kipe yaje gufana igikombe cy’Isi byagaragaye ko zose ziteguye, uretse Qatar yateguye irushanwa ikaba nta mukino n’umwe itsinze cyangwa ngo inganye.

Ismaila Sarr kuri penaliti yahaye amahirwe Senegal yo kurangiza igice cya mbere iri imbere ya Ecuador kuko penaliti yabonetse ku munota wa 44.

Moisés Caicedo ku mupira yahawe na Felix Torres, yasubije Ecuador mu irushanwa, atsinda igitego ku mupira w’umuterekano biba 1-1.

Ikipe ya Senegal yahise ishyiramo ikindi gitego ku mupira w’umuterekano wasanze Kalidou Koulibaly ahagaze neza, yohereza urutambi rw’ishoti mu izamu, biba 2-1.

Senegal ni uko ibashije kujya muri 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi, bidasubirwaho, Qatar na Ecuador zihise zisezererwa, Ubuholandi buzamuka bufite 7 muri iri tsinda A.

Hategerejwe imikino yo mu itsinda B. Intambara iri hagati ya Leta zunze ubumwe za America, zifite amanota 2, na Iran ifite amanota 3. Itsinda indi irahita ikomeza, itegereze uko Ubwongereza na Wales/Pays des Galles umukino wazo urangira.

Ikipe ya Wales na Gareth Bale irasa n’ifite amahorwe make, birayisaba gutsinda Ubwongereza ibitego biri hejuru ya 6 igategereza uko Iran na USA bishobora kunganya.

 

Updated 28/11/ 2022 Saa 18h23           

Ghana yisasiye Koreya y’Epfo mu mukino w’ishiraniro

Ikipe y’igihugu ya Ghana ibonye intsinzi yayo ya mbere itsinze Koreya y’Epfo ibitego 3-2 ku mukino wa kabiri mu itsinda H.

Ikipe y’Igihugu ya Ghana yisasiye Koreya y’Epfo

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Education City, uyoborwa n’umwongereza Anthony Taylor.

Amakipe yombi akaba yatangiranye ishyaka ryo gushaka intsinzi hakiri kare, ibi biza guhira Ghana ku munota wa 24 ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cya Mohammed Salisu.

Abasore ba Ghana bakomeje kotsa igitutu abanya-Korea y’Epfo byaje kubaha amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 34 gitsinzwe na Mohammed Kudus, ari nabyo bitego byatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Koreya y’Epfo yashakaga kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe, maze ku munota wa 58, Jo Gue-sung abafungurira amazamu yongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 61 w’umukino.

Ghana yaje gukanguka ku munota wa 68, Mohammed Kudus atsinda igitego cya gatatu, ari nacyo yahesheje intsinzi Ghana.

Umukino wa mbere mu itsinda H, ikipe ya Ghana yari yatsinzwe na Portugal ibitego 3-2, naho Koreya y’Epfo igwa miswi na Uruguay ubusa ku busa. Kugirango Ghana yizere gukomeza muri 1/8 irasabwa gutsinda Uruguay ku mukino wa nyuma muri iri tsinda.

Itsinda H riyobowe na Portugal itarakina umukino wa kabiri n’amanota 3, Ghana n’amanota 3 ku mwanya wa kabiri, Uruguay ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe inganya na Koreya y’Epfo.

Updated 28th 11 / 2022 05:30 PM

Ikipe y’igihugu cya Cameroon imwe mu zihagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022, yongeye kunanirwa kubona amanota atatu inganya na Serbia ibitego 3-3.

Ni umukino watangiye saa sita z’amanywa za Kigali, kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Ugushyingo, aho hakinawagwa umukino wa kabiri mu itsinda G kuri Sitade ya Al Janoub.

Cameroon ya Rigobert Song wari watakaje umukino ubanza afite ishyaka ryo kubona instinzi hakiri kare, bizagushimangirwa ku munota wa 29 ubwo Jean Charles Castelleto yafunguraga amazamu, gusa umunya-Serbia, Strahinja Pavlovic yaje ku kishyura ku munota wa mbere w’iminota itandatu yari yongewe ku gice cya mbere.

Mugenzi we Sergej Milinkovic-Savic aza gusubyamo icya kabiri, maze igice cya mbere kirangira Serbia irimbere ni ibitego 2-1.

Ku munota wa 53 w’umukino Serbia yaje kongera kujomba ihwa Cameroon iyitsinda icya gatatu cya Aleksandar Mitrovic, gusa Vicent Aboubakar yaje kugarura mu mukino Cameroon ku munota wa 63, ndetse na Eric Choupo-Moting yungamo kuwa 66. Umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.

Umukino ubanza, Cameroon yari yatsinzwe n’u Busuwisi igitego kimwe ku busa, naho Brazil itsinda Serbia, ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Brazil iraza kumanuka mu kibuga n’u Busuwisi.

Itsinda G riyobowe na Brazil n’amanota 3, u Busuwisi ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 zose zikaba zimaze gukina umukino umwe, Cameroon ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, naho Serbia ni iya nyuma n’inota rimwe.

Updated 28 Ugushingo 2022 4:57

UPDATE: Ikipe y’Igihugu ya Maroc ibaye iya kabiri muri Africa ibonye amanota atatu mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda irusha cyane Ububiligi.

Marco bishimira igitego cy’amateka batsinze Ububiligi

Mu itsinda F imibare yari igoye kuri Maroc.Morocco yari ifite inota rimwe yakuye kuri Croatia.

Ububiligi bwo bwaherukaga gutsinda Canada 1-0.

Mu kibuga Maroc yakinnye neza, irasatira ariko igahusha uburyo bw’ibitego. Igice cya mbere cyari kurangira itsinze Ububiligi ku mupira watewe na Hakim Ziyech ujya mu izamu ariko VAR ibwira umusifuzi ko habayeho kurarira.

Iminota 45 irangira ari 0-0.

Igice cya kabiri, Maroc yayoboye umukino cyane, kuva gitangiye. Ku munota wa 73, Abdelhamid Sabiri yatsinze igitego ku mupira wa coup franc yatewe na Hakim Ziyech kuri iyi nshuro VAR ntiyitabajwe.

Mu minota ya nyuma, Zakaria Aboukhlal yanditse igitego cya 2 ku mupira yahawe na Hakim Ziyech wari umaze kunyuguza ba myugariro b’Ububiligi.

Maroc ihesheje Africa amanota atatu, ndetse ikaba iyoboye itsinda ry’urupfu by’agateganyo, aho ifite amanota 4. Birasaba ko izanganya cyangwa igatsinda umukino uzayihuza na Canada, ikaba yakomeza mu cyiciro cya 1/8.

Abakinnyi ba Maroc bashimira Imana

Muri iri tsinda hategerejwe umukino wa Croatia na Canada (18h00 i Kigali).

Mu itsinda E imibare yongeye kuba ingorabahizi, nyuma y’uko Costa Rica iheruka kunyagirwa 7-0 na Spain/Espagne yatunguye Ubuyapani bwatsinze Ubudage, ikabutsinda 1-0, cya Keysher Fuller Spence.

Muri iryo tsinda, Spain iraza gukina n’Ubudage saa 21h00 i Kigali, bikaba bisaba Ubudage gutsinda, bitaba ibyo bugasezererwa.

Costa Rica birasaba ko izatsinda cyangwa ikanganya n’Ubudage, naho Ubuyapani umukino wabwo wa nyuma buzakina na Spain.

Marico yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru

 

Updated 27/11/ 2022 saa 02h40 a.m

Messi yasubije Argentina mu mibare y’irushanwa

Ikipe y’Igihugu ya Argentina yongeye gucungurwa na Lionel Messi nyuma yo gufungura amazamu agatsinda igitego cyari gikenewe cyane.

Lionnel Messi yafunguye amazamu afasha Argentina kuguma mu gikombe cy’Isi

Mexico yari ifite amahirwe ko ninganya na Argentina igira amanota 2, igasigara itegereje gutsinda Saudi Arabia.

Iyi mibare yatumye ikina umukino wo ku rwego rwo hejuru yugarira cyane abakinnyi ba Argentina, bo bakinaga babizi neza ko gutsindwa cyangwa kunganya biganisha ku muryango usohoka mu irushanwa.

Iminota 45 y’umukino yarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Argentina yakomeje kwizera ko bishoboka, maze ku munota wa 64, Lionel Messi atsinda igitego ku mupira yahawe na Angel Di Maria.

Ku munota wa 87 umukinnyi ukiri muto, Enzo Jeremias Fernandez yatsinze igitego ku mupira waturutse kuri Lionel Messi, Argentina ihava gutyo itsinze 2-0.

Muri iri tsinda C, Poland ifite amanota 4, izahura na Argentina mu mukino wo guca impaka. Argentina irasabwa gutsinda. Umukino wundi Mexico ya nyuma ifite inota rimwe, irasabwa gutsinda Saudi Arabia, igategereza ibiva mu wundi mukino.

Gusa Saudi Arabia na yo ifite amanota atatu, itunguye Mexico, ikayitsinda ubwo hagati ya Argentina na Poland hagira itaha.

Kuri iki cyumweru, nabwo amakipe arakomeza guharura inzira yo gusanga Ubufaransa muri 1/8. Harakina itsinda E, Ubuyapani na Costa Rica (saa 12:00 i Kigali).

Harakurikiraho umukino wo mu itsinda F, Ububiligi na Morocco (saa 15h00 i Kigali), nyuma y’amasaha atatu, Croatia na Canada barakina muri iryo tsinda F.

Umukino usoza, unahatse byinshi ni Spain/Espagne n’Ubudage, ukazaba kuba saa 21h00. Ubudage bwatsinzwe umukino ubanza, aho bwatunguwe n’Ubuyapani.

Argentina bishimira igitego cya kabiri

 

Updated: 26/11/ 2022 saa 20h45

Allez les Bleus! Ubufaransa bwinjiye muri 1/8

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yageze muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi, itsinze Denmark ibitego 2-1.

Kylian Mbappe ni we watsinze ibitego by’Ubufaransa

Ni umukino wo mu itsinda, D, Ubufaransa bwasabwaga kunganya cyangwa bugatsinda umukino kugira ngo bukomeze kuguma mu mibare yo kujya muri 1/8.

Denmark umukino ubanza yatunguwe na Tunisia zinganya 0-0, wari umwanya wo gutsinda Ubufaransa ku nshuro ya 7, kuko mu mikino 16 baherukaga gukina iyi kipe yambara Umutuku n’Umweru yatsinzemo 6.

Mu kibuga wari umukino urimo imibare, ubuhanga, Igikombe cy’Isi cyari gitangiye!

Iminota 45, Ubufaransa bwayikinnye neza, ndetse bushaka igitego ariko kirabura. Byarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri, Denmark yabanje kotsa igitutu, ishaka kuba yatsinda igitego ikizera kuyobora umukino, no kuba yashyira Ubufaransa mu bibazo.

Gusa, Ubufaransa bufite igikombe bwari bubizi ko mu 2002 bwaviriyemo mu matsinda, kandi butsinzwe na Denmark (2-0).

Ku munota wa 61 w’umukino, Kylian Mbappe yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez mu rubuga rw’amahina.

Ibyishimo by’Ubufaransa ntibyatinze, Denmark yishyuye ku mupira wavuye muri corner, Andreas Christensen awushyiraho umutwe, hari ku monota wa 68.

Denmark yabonaga bishoboka, yakomeje gushaka igitego cya kabiri, ariko birangira Ubufaransa bwugariye neza.

Adrien Rabiot ni umwe mu bakinnyi bo hagati bafatiye runini Ubufaransa

Kylian Mbappe wagize umukino mwiza, ku munota wa 86 yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira mwiza yahawe na Antoine Griezmann.

Ubufaransa buba butangiye neza irushanwa, bwinjira muri 1/8.

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, D, Australia yatsinze Tunisia 1-0. Tunisia biyishyira mu mwanya mubi ku buryo ishobora gukurikira Qatar yasezerewe nubwo ari yo yateguye irushanwa.

Mu itsinda C, Poland irayoboye n’amanota 4 nyuma yo gutsinda Saudi Arabia (2-0). Umukino w’ishiraniro, Argentina ya nyuma mu itsinda irakina na Mexico/Mexique (saa 21:00 i Kigali).

Ubufaransa XI: Hugo Lloris, Jules Kounde, Raphael Varane, Dayot Upamecano, Theo Hernandez, Aurelien Tchouameni, Adrien Rabiot, Ousmane Dembele, Antoine Griezmann, Kylian Mbappe, Olivier Giroud,

Denmark XI: Kasper Schmeichel, Mikkel Damsgaard, Andreas Cornelius, Jesper Lindstrom, Joakim Maehle, Christian Eriksen, Pierre Hojbjerg, Rasmus Kristensen, Victor Nelsson, Andreas Christensen, Joachim Andersen.

Kylian Mbappe yagize umukino mwiza atsinda ibitego 2
Ikipe y’Ubufaransa

 

Updated 25/11/2022 Saa 17:42

Mu mukino uryoheye ijisho Senegal mu nzira ya 1/8

Ikipe y’igihugu ya Senegal ihabwa amahirwe yo kurenga amatsinda ikajya muri 1/8 itsinze ikipe y’igihugu cya Quatar yakiriye igikombe cy’Isi cya 2022.

Intsinzi ya mbere ku mugabane wa Afurika, Senegal yihanije Quatar

Igice cya mbere cyatangiye Senegal itindana umupira kurusha Quatar yari ishyigikiwe n’ibihumbi by’abaturage bari baje kuyitera ingabo mu bitugu.

Ku munota wa 41′ Boulaye Dia ukinira Senegal yafunguye amazamu maze igice cya mbere gisozwa iki gihugu kiri mu bihagarariye Umugabane wa Afurika kiri imbere.

Senegal itarimo kizigenza Sadio Mane yakomeje kotsa igitutu Quatar maze ku munota wa 48′ Famara Diedhiou atsinda igitego cya kabiri.

Ikipe ya Quatar yakoze impinduka igamije gushaka uko yakwigaranzura Senegal maze ku munota wa 78′ Mohammed Muntari atsinda igitego cya mbere, ni nacyo rukumbi Quatar imaze gutsinda mu mikino ibiri imaze gukina.

Guhangana kw’amakipe yombi byashyizweho akadomo na Ahmadou Dieng watsinze igitego cya gatatu cya Senegal ku munota wa 84.

Mbere y’uyu mukino ikipe ya Iran yihereranye Wales ya Gareth Bale iyitsinda 2-1 ibyatunguye abakurikiye uyu mukino wari uryoheye ijisho.

Mu mukino ubanza Iran yari yatsinzwe n’Ubwongereza ibitego bitandatu kuri bibiri.

Ikipe ya Iran yishimira intsinzi yakuye kuri Wales
Gareth Bale mu gahinda nyuma yo gutsindwa na IRAN
Ikipe ya Quatar yatsindiwe bwa kabiri imbere y’abafana bayo
Ikipe ya Senegal ifite amahirwe yo kujya muri 1/8
Mendy umunyezamu wa Senegal

UPDATED 25 UGUSHYINGO 2022

Brazil ikunze kujya mu gikombe cy’Isi ihabwa amahirwe, yakinnye na Serbia, umukino urangira Brazil itsinze 2-0.

Igitego Richarlison yatsinze ari mu kirere

Igice cya mbere cyatangiye Brazil ari yo ifite umupira, ndetse akenshi ikawutindana kuruta Serbia.

Serbia na yo ni ikipe yo ku mugabane w’Uburayi, ifite abakinnyi bari mu myaka yo hagati, bamwe bazwi muri shampiyona zikomeye i Burayi, gusa kuri iyi nshuro ntiyabashije gukura inota kuri Brazil ifite inyota y’igikombe.

Iminota 45 yaranzwe no kugarira cyane ku ruhande rwa Serbia, yarangiye amakipe anganya 0-0.

Igice cya kabiri Brazil ntiyahinduye imikinire, yakomeje guhererekanya neza, no gushyira igitutu kuri Serbia.

Byatanze umusaruro ku munota wa 62 w’umukino ubwo Richarlison usanzwe akinira Tottenham mu Bwongereza yafunguye amazamu ku mupira watewe na Vinicius Junior ariko umunyezamu wa Serbia, Vanja Milinkovic-Savic arawugarura, maze Richarlison awusubya mu izamu biba 1-0.

Brazil yakomeje kurusha Serbia, ku munota wa 73 na bwo Vinicius Junior yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, ahereza Richarlison wari mu rubuga rw’amahina, yinura agapira asa n’ugatereye nko ku mutwe, arikaraga mu kirere awutera utageze hasi, Brazil biba 2-0.

Igitego cya Richarlison gishobora kuzaba mu byiza by’iri rushanwa riri gukinwa ubu.

Brazil iyoboye itsinda, irusha igitego Ubusuwisi bwatsinze Cameroon, 1-0.

Kuri uyu wa Gatanu harakinwa imikino ya kabiri mu matsinda. Umukino wo mu Itsinda B uzabimburira indi, Wales/Pays des Galles ikina na Iran (12:00).

Hazakurikiraho umukino wo mu itsinda A, Qatar ikina na Senegal (15h00). Ku isaha ya saa 18:00 hazaba undi mukino wo mu Itsinda A, Ubuholandi bukina na Ecuador/Equateur, hasoze umukino wa Leta zunze ubumwe za America n’Ubwongereza ku isaha ya saa 21:00.

 

UPDATED 24/11/2022 Saa 21h00 

Portugal na Ghana ibitego 5 bibonetse mu minota 45, VAR yari he?

Umukino wa Portugal na Ghana ushobora kuzaba iyaranze irushanwa ry’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar muri uyu mwaka wa 2022, ibitego bitanu bibonetse mu gice cya kabiri.

Umukinnyi Inaki Williams yari inyuma y’umunyezamu wa Portugal atabizi, gusa ntiyahiriwe no kumwambura umupira ngo atsinde igitego kuko yahise anyerera

Africa yari ihanze amaso ikipe ya Ghana, y’abavandimwe Andre Ayew na Jordan Ayew, ndetse na Thomas Partey uhagaze neza muri Arsenal.

Isi yarebaga ibihangange biri mu ikipe ya Portugal, nka Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandez, Raphael Leao, Bernardo Silva n’abandi.

Gusa, icyashyuhije umukino, ni uburyo Ghana ari yo kipe yok u mugabane wa Africa ibashije kwinjiza igitego n’ubwo itabashije gutsinda.

Igice cya mbere Portugal yakinnye neza igumana umupira kurusha Ghana, gusa Ghana ikanyuzamo igatungurana ariko cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 65 w’umukino Cristiano Ronaldo yahawe penaliti ku ikosa yakorewe na Mohammed Salisu ndetse arayitera arayinjiza, Portugal iyobora umukino 1- 0.

Umusifuzi Ismail Elfath ari kwibazwaho impamvu atabajije VAR

Igitangaje si ukuba Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka utsinze igitego mu Igikombe cy’Isi inshuro eshanu yikurikiranya (2006, 2010, 2014, 2018, 2022), ahubwo ni uburyo umusifuzi Ismail Elfath wo muri Leta zunze ubumwe za America atitabaje abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga rya VAR, mu gihe bigaragara ko Ronaldo yashyizemo imbaraga mu kwigusha.

Africa yari itsinzwe ariko ntiyaguye hasi, Andre Ayew ku munota wa 73′ yashimishije abafana b’igihugu cye bari muri Qatar, atsinda igitego n’umutwe, biba 1-1.

Ibyishimo ntibyatinze, Portugal ku makosa y’abakinnyi bo hagati ba Ghana batakaje umupira, Joao Felix yatsinze igitego ahawe umupira na Bruno Fernandes.

Uyu Bruno Fernandes yababaje Ghana ku munota wa 80 w’umukino, yongera guha umupira Rafael Leao, ukinira Milan AC mu butaliyani, ntiyazuyaza ashyiramo igitego, biba 3-1.

Byari bihagije ariko ntibyari birangiye, Ghana yakomeje kurwana ku ishema ryayo, Osman Bukari ku munota wa 89, atsinda igitego cya kabiri, yitera mu bicu mu buryo bumwe n’uko Cristiano ajya yishimira ibitego.

Byashoboraga kuba byiza kuri Ghana na Africa, umunyezamu wa Portugal yaje kurekura umupira atazi ko inyuma ye hari umukinnyi wa Ghana, gusa uyu mukinnyi yanyereye ntiyabasha kuwumwiba ngo awushyire mu izamu, cyari kuzaba bimwe mu bitego bisekeje muri iri rushanwa.

Africa igize amanota 2, nyuma y’uko Tunisa inganyije na Denmark (0-0), naho Maroc/Morocco ikanganya na Croatia (0-0).

Mu yindi mikino yabaye, mu itsinda G, Cameroon yatsinzwe 1-0 n’Ubusuwisi, naho mu itsinda H, Korea y’Epfo yanganyije na Uruguay (0-0).

Mu itsinda G, Brazil irakina na Serbia.

ronaldo yishimira igitego cye
Osman Bukari na we yishimiye igitego agaragaza ko muri Ghana naho hari umukinnyi ukomeye

 

UPDATED 23/11/2022 Saa 17h30

Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar kiragaragaza ko aho isi igeze, umupira ushobora kuba utakiri uw’abantu b’i Burayi gusa, umupira wabaye rusange ku isi. Ubuyapani (Japan), butsinze Ubudage (Germany) ikipe y’Ikigugu i Burayi (2-1).

Ikipe y’Ubuyapani

Ni imikino yo mu itsinda E, Ubudage bwahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino buratunguwe.

Umukino watangiye Ubudage bukina neza ndetse busatira kurusha Ubuyapani. Ku munota wa 33 w’umukino, Ilkay Gundogan ukinira Manchester City yatsinze penaliti, Ubudage bugira 1-0.

Igice cya mbere kigiye kurangira umukinnyi Kai Havertz yatsinze igitego ariko VAR isanga yaraririye.

Ubupani bwari bufite ubushake bwo gukina, igice cya kabiri bwari bwabaye indi ki, cyane mu minota ya nyuma.

Ku munota wa 75′ Ritsu Doan yishyuye igitego biba 1-1. Naho ibintu bibaye bibi cyane ubwo

Ku munota wa 83′ Takuma Asano yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Ko Itakura.

Ubuyapani butunguye Isi kuri uyu wa Gatatu, butsinda Ubudage 2-1. Ni igihange kindi gitunguwe nyuma y’uko Argentine ejo hashize ku wa Kabiri, yatsinzwe na Saudi Arabia 2-1.

Umugabane wa Africa wabonye inota rya kabiri nyuma y’aho mu itsinda Maroc/Morocco inganyije na Croatia, (0-0).

Croatia ubushize yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.

Mu itsinda E, Espagne/Spain irakina na Costa Rica, (18h00 i Kigali), naho mu itsinda F Ububiligi burakina na Canada (21h00 i Kigali)

Japan XI: Daizen Maeda, Daichi Kamada, Take, Ao Tanaka, Wataru Endo, Junya Ito, Yuto Nagatomo, Maya Yoshida, Ko Itakura, Hiroki Sakai na Shuichi Gonda.

Germany XI: Manuel Neuer, Niklas Sule, Antonio Rudiger, Nico Schlotterbeck, David Raum, Joshua Kimmich, Ilkay Gundogan, Serge Gnabry, Thomas Muller, Jamal Musiala na Kai Havertz.

Ikipe y’Ubuyapani ikina imipira migufiariko yihuta

 

UPDATED: 23/11/2022  Saa  01h55 a.m

Imikino y’Igikombe cy’Isi mu matsinda irakomeje, Ubufaransa mu itsinda D, bwabonye amanota atatu butsinze Australia 4-1.

Kylian Mbappe yatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego

Australia yatangiye neza itsinda igitego ku munota wa 9 w’umukino, cyatsinzwe na Craig Goodwin ku mupira yahawe na Mathew Leckie.

Byari bishyize Ubufaransa mu mibare mibi cyane, ariko iyi kipe ifite igikombe cy’isi giheruka, yagaragaje ko igifite ubushobozi bwo kugiharanira, ikaba yakigumana.

Adrien Rabiot yishyuye igitego aherejwe umupira na Theo Hernandez, ku munota wa 27.

Nta mwanya munini unyuzemo, ku munota wa 32, Olivier Giroud yatsinze igitego cya kabiri cy’Ubufaransa, ku mupira yaherejwe na Adrien Rabiot, ari na ko igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Igice cya kabiri, Ubufaransa bwakinnye umupira woroshye, ariko usukuye, ku munota wa 68, Kylian Mbappe yatsinze igitego cy’umutwe, aherejwe umupira na Ousmane Dembele, biba 3-1.

Agashyinguracumu katsinzwe na Olivier Giroud ku munota wa 71 ku mupira yaherejwe na Kylian Mbappe, umukino urangira ari 4-1.

Muri iri tsinda, Africa yabonye inota rimwe, nyuma y’uko Tunisia inganyije na Denmark 0-0

Imikino yindi yakinwe mu itsinda C, Argentina yatsinzwe 2-1 na Saudi Arabia, naho Mexique/Mexico inganya na Poland 0-0.

Kuri uyu wa Gatatu haranika itsinda E aho Ubudage bukina n’Ubuyapani (15:00), Espagne/Spain igakina na Costa Rica (18:00).

Mu itsinda F, umukino ubimburira indi Morocco irakina na Croatia (12:00), naho umukino usoza Ububiligi burakina na Canada (21:00)

Olivier Giroud yaciye umuhigo wo kuba ari we watsindiye Ubufaransa ibitego byinshi

 

INKURU YABANJE: Tariki 22/11/ 2022  saa 15h06

Imiko y’Igikombe cy’Isi iri ku munsi wa gatatu, umukino utazibagirana uyu mwaka, ni uwo ikipe ya Saudi Arabia/Arabia Saoudite itsinzemo Argentina ikinamo ibihangange ibitego 2-1.

Saudi Arabia yatsinze Argentina 2-1

Ni umukino watangiye neza ku ruhande rwa Argentine ndetse yarushaga cyane Saudi Arabia, y’umutoza Hérve Renard.

Lionel Messi ku munota wa 10 w’umukino yatsinze igitego kuri penaliti, Argentine iyobora umukino.

Byari kuba byinshi, kuko Argentine yahushije penaliti yatewe na Lautaro Martinez ku munota wa 28.

Argentine yashobora gustinda ibitego birenze kimwe cyangwa bibiri, kuko yinjije mu izamu ibindi bitego bitatu, ariko umusifuzi arabyanga kuko abakinnyi babaga baraririye.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Lionel Messi ku munota wa 10 w’umukino yatsinze igitego kuri penaliti

Mu gice cya kabiri byahinduye isura, Saudi Arabia iza yahindutse, ku munota wa 49 gusa, Saleh Al-Shehri yishyuye igitego ku mupira yahawe na Feras Albrikan.

Bidatinze, ku munota wa 53′ Salem Al Dawsari yatsinze igitego cya kabiri, cyishe Argentine, Saudi Arabia iyobora umukino, ndetse birangira gutyo ari 2-1.

Mu itsinda C, hategerejwe undi mukino uyu munsi saa 18h00 i Kigali, 18:00 Mexico vs Poland.

Mu itsinda D, Denmark irakina na Tunisia (15h00), Ubufaransa vs Australia saa 21h00 i Kigali.

Imikino imaze gukinwa, mu itsinda B ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Ubwongereza bwanyagiye Iran 6-2.

Undi mukino wo muri iri tsinda ikipe ya Leta zunze ubumwe za America, (USA) yanganyije na Pays des Galles/Wales 1-1.

Mu itsinda Qatar yakiriye irushanwa yatsinzwe ku Cyumweru na Ecuador/Equateur (2-0), naho mu wundi mukino Senegal yari yitwaye neza muri rusange akagozi kacitse ku munota wa nyuma itsindwa na Netherlands/Pays Bas (2-0).

 

Hérve Renard akomeje kwandika ibigwi

Umutoza wa Saudi Arabia, Hérve Renard yatwaye igikombe cya Africa atoza Zambia mu mwaka wa 2012, yongeye gutwara iki gikombe atoza Côte d’Ivoire/Ivory Cost mu mwaka wa 2015, yajyanye Maroc/ Morocco gikombe cy’Isi mu mwaka wa 2018.

Ubu noneho atsinze Argentina ya Messi ari kumwe na Saudi Arabia itazwi cyane muri ruhago ku isi.

Saudi Arabia yatunguye isi
Hérve Renard akomeje kwandika ibigwi

UMUSEKE.RW